Mu ijambo umwami w’Ubwongereza Charles III akaba n’Umuyobozi mukuru wa Commonwealth yabwiye ubuyobozi bwa Canada ko aho ibintu bigeze, ari ngombwa gufatanya hirindwa ko iki gihugu cyakomekwa kuri Amerika.
Yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu ko muri iki gihe igihugu cyabo kiri mu bihe bikigoye cyane.
Ikiganiro yahaye abo bayobozi, abahanga bagifashe nk’uburyo bwo kwerekana ko ashyigikiye Canada mu kwamagana ibyo Amerika ya Trump iherutse gutangaza by’uko ishaka ko Canada iba Intara ya 51 ya Amerika.
Umwami Charles III niwe muyobozi w’ikirenga wa Canada, igihugu kiri mu bigize Commonwealth.
Icyifuzo cya Trump cy’uko Canada iba indi Ntara ya Amerika cyatumye Minisitiri wayo w’Intebe asaba Umwami kuzaza mu gihugu cye kuhavugira ijambo rihumuriza abagituye.
Umwami Charles III yavugiye mu Nteko ya Canada ati: “ Tugomba guhangana n’iki gihe kitoroshye turimo. Ni ibihe bigoye haba kuri Canada no ku isi muri rusange”.
Ijambo yatanze ryari riri mu Gifaransa, rumwe mu ndimi zemewe muri iki gihugu.
Yabwiye abanya Canada ko bakwiye kumva ko bafite igihugu kigenga, ko badakwiye gukurwa umutima n’ibyo Amerika ibakangisha.
Mu rwego rwo kugira icyo abivugaho, PerezidaTrump yanditse kuri Truth Social ko Canada iramutse yemeye kuba Intara y’igihugu cye, nta kiguzi yazatanga mu gihe cyo kubaka ubwirinzi Amerika iteganya gushyira mu kirere yise Golden Dome Missile Defense Program.
Associated Press yanditse ko iriya gahunda izatwara Miliyari $ 61 ariko ko Canada iramutse yemeye kuba Intara ya Amerika nta kiguzi yazatanga muri iyo ngengo y’imari.
Mu guhumuriza Canada, umwami Charles III yavuze ko ikwiye gushaka abandi bafatanyabikorwa mu bucuruzi kugira ngo yipakurure Amerika iyihoza ku nkeke.
Imibare y’abakora mu bucuzuri ivuga ko 75% by’ibyo Canada yohereza yanze, bijya muri Amerika.
Kuva aho Trump atangiriye kuvuga iby’uko ashaka ko Canada ibe iye, abaturage b’iki gihugu n’ubu baracyabyamagana.
Icyakora, Abanyamerika bo bakomeje kubyemeza kandi bisa n’aho ibyo abo muri Canada bavuga, bo ntacyo bibabwiye.
N’ikimenyimenyi Ambasaderi wa Amerika muri Canada witwa Pete Hoekstra avuga abo baturage badakwiye gukomeza kubivuga kenshi nk’aho ari byo bizahindura icyemezo cya Washington kuri iyo ngingo.
Avuga ko ‘atabuza’ uvuga kuvuga, ariko ko byaba byiza bahamagaye Trump akaba ‘ari we’ babibaza.