U Rwanda Rugiye Kugabanya Ibiciro Byo Kwipimisha COVID-19

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanyuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwa ibipimo by’ubwoko bubiri: hari igitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10.000 Frw n’igitanga igisubizo cyizewe kurushaho kizwi nka PCR Test (Polymerase chain reaction, PCR, test), cyishyurwa 50.000 Frw.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari icyizere ko mu gihe kiri imbere kwipimisha bizahenduka kurushaho.

Ati “Igiciro cyo kwipimisha buriya cyatangiye kiri hejuru cyane, kigera ku 10.000 Frw, ubu turi no kubona ko gishobora no kugabanyuka, hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’abakora biriya bipimo na Guverinoma y’u Rwanda.”

- Advertisement -

“Nabyo turabyizeye ko bishobora kujya munsi cyane ya kiriya giciro, ariko ntabwo twabitangaza bitararangira.” Yari mu kiganiro kuri Isibo TV.

Dr Nsanzimana yavuze ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda COVID-19, kubera ko hari ibyiza byinshi u Rwanda rwizeye mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Ibyo birimo kubona inkingo za COVID-19, aho u Rwanda rwifuza gukingira 60% kugira ngo rwizere ko ubuzima bushobora gusubira nk’uko bwahoze mbere y’iki cyorezo. Gusa hamaze gukingirwa gusa hafi 7%.

U Rwanda rufite gahunda yo gukomeza gushaka inkingo za COVID-19, izunganirwa n’umushinga urimo kunozwa wo gukorera mu Rwanda inkingo za COVID-19 kimwe no muri Senegal na Afurika y’Epfo.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Turatekereza ko uwo mushinga mugari wo gukorera inkingo muri Afurika uzaba ureba n’izindi Corona cyangwa ikindi cyorezo kizaza mu myaka iri imbere. Rero ntabwo navuga ngo tubyirukanse, ariko uyu mwaka uzarangira twabonye inkingo nyinshi, igihugu zaba ziturutsemo cyose. Icy’ingenzi ni uko ziza zujuje ubuziranenge kandi zigafaha abantu kumererwa neza.”

Kugeza ubu mu Rwanda abamze gukingirwa ni 391,675, barimo 248,718 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari abantu bamwe bahawe urukingo rwa mbere, batarajya gufata urwa gatatu.

Ati “Hari abo twabuze nanubu ngo baze gufata urwa kabiri, ubwo nabo tubonereho cyane cyane abakiri bato bakora no muri iyo mirimo [yongera ibyago byo kwandura], urubyiruko rw’abakorerabushake cyangwa n’abaganga n’abandi, abato kenshi bakunda kugorana kugira ngo umubone aze anakingirwe.”

 Yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe ko nta bantu rufite barwanya iby’inkingo, mu gihe mu bindi bihugu bavugaga ko umuntu urutewe ahinduka ikindi kintu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version