Biramutse bitinze, mu ntangiriro za 2026 nibwo uruganda rutunganya imiti ikozwe mu rumogi ruzaba rwatangiye gukorera mu Rwanda. Amakuru avuga ko habura amezi abiri ngo rwuzure aho ruri kubakwa mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Ikigo kiri kurwubaka kikazanarucunga KKOG Global S.A witwa Edouard Rene Joseph avuga ko uru ruganda ruzaba ingirakamaro mu guha abaganga bo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika imiti igenewe abarwayi bafite indwara zibabaza cyane.
Ahanini izi ndwara ari za kanseri, imvune cyangwa ingaruka zo kubyara ntibigende neza.
Rene Joseph yabwiye bagenzi bacu ba CNBC ko nirwuzura, uru ruganda ruzafasha ibihugu bya Afurika kubona imiti bitabaye ngombwa ko biyitumiza kure ni ukuvuga mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa.
Ati: “Ikintu cya mbere bizafasha ni ugutuma ibihugu bidahendwa no gutumiza mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa imiti igabanya ububabare kuko ahanini aho ari ho ibihugu bya Afurika byayiguraga.”
Mu Burayi no muri Amerika ho ngo irahenda cyane bityo ahanini Afurika ihitamo kuyitumiza muri Aziya.
Umuyobozi w’Ikigo KKOG Global S.A avuga ko uruganda u Rwanda ruri kubaka ubu rugeze kuri 82% rwuzura bityo mu ntangiriro z’umwaka utaha rukazaba rwatangiye gukora.
Avuga ko ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibyuma bikonjesha, inzu zihingwamo urumogi n’ibindi nkenerwa, bizaba byamaze kugezwa aho byagenewe muri iki gihe gisigaye.
Yemeza ko u Rwanda rwasanze ibyiza ari uguhinga iki gihingwa ariko rukanubaka uruganda rugitunganya kugira ngo kizakorwemo imiti igabanya ububabare nka Panadol, ibuprofen, aspirin, acetaminophen, Oxycodone, Demerol, Valium, Percocet n’indi.
Iyo miti uyihuje, igize 30% by’iyo Afurika itumiza mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa nk’uko uriya muyobozi yabibwiye CNBC Africa.
Ishoramari yo kubaka ruriya ruganda mu Karere ka Musanze ringana na Miliyoni $ 12.
Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda
Nubwo Leta yashoye mu buhinzi bwarwo, ubusanzwe urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda. Polisi ntijya imara ibyumweru bibiri idafashe abantu barucuruza, abarunywa ndetse iherutse gusanga hari uwaruhinze.
Uwo mugabo ni uwo mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye muri Burera.

Polisi yamusanganye ibiti 17 yari yarahinze mu murima uteyemo ibindi bihingwa birimo n’ibishyimbo.
Amategeko avuga ko uwo urukiko ruhamije ubucuruzi cyangwa ibindi byaha bigendanye n’urumogi aba ashobora guhanishwa igifungo kirengeje imyaka 25 cyangwa burundu, iyo bigaragaye ko urukwirakwiza.