U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Ikomeye Ku Ishoramari Rufitanye N’Ubwongereza

Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda

Mu mpera za Mutarama, 2024, i Kigali hazateranira Inama Mpuzamahanga izahuza abanyemari b’Abanyarwanda n’Abongereza bigire hamwe uko ishoramari hagati ya Kigali na London ryakongerwamo imbaraga.

Ni inama izitabirwa kandi n’abakora mu nzego zitandukanye zirimo n’izifata ibyemezo bya Politiki mu bukungu n’ishoramari.

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko icyo Ubwongereza bugamije ari ukureba aho bwashora imari mu nzego zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Avuga ko izo nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga mu by’imari, guteza imbere ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ahandi nk’aho.

- Advertisement -

Ibi kandi bisa n’ibyo Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ruteganya kuzamurikira abashoramari b’Abongereza nk’uko bivugwa n’Umuyobozi warwo Francis Gatare.

Gatare avuga ko gushora mu Rwanda ari amahitamo meza.

Ati: “U Rwanda ni igihugu gifite ahantu heza ho gushora imari.”

Umwe mu Bongereza bavuga rikijyana witwa Lord Dolar Popat avuga ko yiboneye neza uko iterambere ry’u Rwanda rwagenze mu myaka umunani ishize.

Lord Dolar Popat

Popat asanzwe ari Intumwa ya Minisitiri w’Intere w’Ubwongereza Rishi Sunak mu Rwanda ishinzwe ubucuruzi.

Yemeza ko gushora imari mu Rwanda nta gihombo biteza rwiyemezamirimo.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda nabo bishimira uko ubucuruzi bakorana n’Ubwongereza buhagaze, bakavuga ko bushimishije kandi butanga icyizere cy’ejo hazaza.

Umwe muri bo ni Maryse Mbonyumutwa ufite ikigo gikorera imyenda mu Rwanda.

Maryse Mbonyumutwa

Avuga ko ubucuzi akorana n’Abongereza buhagaze neza kandi afite icyizere ko buzakomeza.

Ni Umunyarwandakazi ariko ufite n’ubwenegihugu bw’Ababiligi.

Maryse Mbonyumutwa avuga ko yahisemo gushora amafaranga mu Rwanda kubera ko yasanze rworohereza abashoramari mu kazi kabo.

Ibi abihurizaho na mugenzi we Lina Higiro ufite uruganda yise NCBA Rwanda.

Lina Higiro

Ikigo RDB giha ikaze abazitabira inama y’ishoramari izahuza u Rwanda n’Ubwongereza iteganyijwe hagati ya 29 na 31, Mutarama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version