Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu

Last updated: 02 March 2021 11:50 pm
Share
SHARE

U Rwanda rugiye kwakira inkingo hafi ibihumbi 300 z’icyorezo cya Covid-19 za AstraZeneca, byitezwe ko zizahita zihabwa abazigenewe mu maguru mashya.

Izo nkingo ziragera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ni igice kimwe cy’inkingo zabonetse binyuze muri gahunda yagenewe gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za COVID-19, izwi nka COVAX.

Binyuze muri iyo gahunda irangajwe imbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ihuriro Gavi n’abandi bafatanyabikorwa, kuri iyi nshuro habonetse inkingo miliyoni 237 za AstraZeneca /Oxford zakozwe n’ikigo Serum Institute of India, zigomba gusaranganywa ibihugu 142.

Biteganywa ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2021 u Rwanda ruzahabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

Bijyanye n’uburyo urukingo ruzakirwa kuri uyu wa Gatatu umuntu agomba kuruterwa inshuro ebyiri, bivuze ko izizakirwa zishobora gukingira abantu bagera mu bihumbi 150, bakingiwe bya burundu.

Taarifa yamenye ko gutanga izi nkingo ku mugaragaro bizatangira ku wa Gatanu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko leta yihaye intego yo gukingira Abanyarwanda 20%, ariko harimo gushakirwa ubundi bushobozi ku buryo hazakingirwa 60%, harimo abakora kwa muganga, abashinzwe umutekano, abakorera ahantu hari ubucucike, inkambi z’impunzi, abacuruzi n’abandi.

Kuri uyu wa Kabiri hari ibindi bihugu byahawe inkingo birimo Angola yashyikirijwe 624.000 za AstraZeneca na Nigeria yashyikirijwe inkingo miliyoni 3.94.

Ku wa Mbere Ghana yabimburiye ibindi bihugu bya Afurika gukingira COVID-19, nyuma yo kwakira inking 600.000 binyuze muri gahunda ya COVAX.

TAGGED:AstraZenecaCOVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yanenze Icyemezo Cy’u Bwongereza Bwahagaritse Ingendo Ziva Mu Rwanda
Next Article Impamvu U Rwanda Rushora Imari Mu Kurengera Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?