Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruhomba 60% By’Amabuye Y’Agaciro Rucukura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Ruhomba 60% By’Amabuye Y’Agaciro Rucukura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gazi buvuga ko bibabaje kuba 40% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ari yo atunganywa akanagurishwa, mu gihe 60% by’ayo yangirika.

Iki kigo kivuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho ko  n’abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishinzwe gutandukanya amabuye.

Ibi bituma batunganya bakanagurisha  ubwoko bumwe bw’amabuye y’agaciro nyamara harimo ubwoko bwinshi nabwo bugenewe gutunganywa.

Hari n’ubwo abacukuzi bacibwa  amande angana na 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye hatumizwa inama yahuje abakura n’abagurisha amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo uru rwego rukore neza, rurusheho kungura abarukoramo.

Mu nama yahuje abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Imibare ivuga ko kugeza ubu, uru rwego rukorwamo n’abantu barenga gato 40,000.

Mu mwaka wa 2021 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda  Miliyoni $ 516 z’amadolari avuye kuri miliyoni $ 124.9  mu mwaka wa 2020.

Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukorana n’amahanga buri mu moko  atandukanye ariko cyane cyane Gasegereti, Coltan, Wolfram na Zahabu.

Hakiyongeraho  n’amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl, n’ayandi.

Ubusanzwe zahabu yo mu Rwanda icukurwa muri Nyungwe no mu Karere ka Gicumbi mu mirenge nka Miyove n’ahandi.

Imibare itugaragariza ko ingano y’amabuye y’agaciro twohereza mu mahanga yiyongereye cyane cyane bitewe n’ibiciro byagiye byiyongera.

Imibare igaragaza ko ibuye rya  Gasegereti  ariryo ryiyongereye cyane kurusha andi mabuye.

Iyi mibare yavuye kuri toni 2500 agera kuri toni 3700 hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Amabuye hafi ya yose acukurwa mu Rwanda aragurwa.

Aha birumvikana ko agurwa aba ari amabuye yashoboye gutunganywa, ni ukuvuga ya yandi angana na 40% yaraye atangajwe n’Ikigo kibishinzwe.

Ku byereyeke zahabu, inyinshi icukurwa mu ishyamba rya Nyungwe.

Irimo ni nyinshi ariko kuyicukura bibangamirwa n’uko ishyamba rya Nyungwe rigomba kubungwabungwa kuko ari Pariki.

Ku isoko, zahabu bayipima mu gipimo bita ‘ounce’ wagereranya n’amagarama.

Ifite agaciro gahindagurika buri segonda.

Ubusanzwe zahabu y’u Rwanda nyinshi igurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Imibare mu minsi ishize twahawe n’Ikigo cy’ubucukuzi bwa Mini na Petelori ivuga ko zahabu u Rwanda rucukura rukayohereza hanze yiyongera kubera ko mu mwaka wa 2020 rwacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari  Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 rucukura Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 ruzacukura rukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.

Ubusanzwe igihugu cya mbere ku isi gicukura zahabu nyinshi ni Afurika y’Epfo.

Raporo yakozwe n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiga iby’amabuye y’agaciro ari ku isi yitwa The Mineral Industry of Africa 2016 ku ipaji ya 11 handitse ho ko Afurika y’epfo ari yo ifite nyinshi igakurikirwa na Ghana hagakurikiraho Sudani.

Kuri Diyama Botswana iza ari iya mbere igakurikirwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

 

TAGGED:AgaciroAmabuyeIkigoImibareNyungweZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Yahawe Inshingano Mu Bapolisi Ba UN Muri Sudani Y’Epfo
Next Article Al Shaabab Yongeye Gukora Ishyano Muri Somalia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?