U Rwanda Rukomeje Kwiyama DRC Irushotora

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byasohoye ‘irindi’ tangazo ryiyama ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ribusaba guhagarika ubushotoranyo bwayo.

u Rwanda rukomeje kwiyama DRC kubera ubushotoranyi bwayo

Ni nyuma y’uko indi ndege y’intambara ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yambutse ikirere cyayo ikaza mu cy’u Rwanda, ibintu byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Mutarama, 2023.

Umwe mu baturage batuye i Rubavu  wabibonye avuga ko iriya ndege yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ingabo zarwo ziyirasa amasasu menshi irakata isubirayo.

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zarashe iriye ndege ibisasu bigera kuri bine, kandi ngo byikurikiranye kugera igeze i Goma.

Nyuma haje kugaragara amafoto yayo yaka umuriro ku gice cy’inyuma ariko yamaze kugwa ku kibuga bigaragara ko ari icyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Indege yakoze ibi ni iyuo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ikaba yarageze mu kirere cy’u Rwanda saa 5:03.

Bivugwa ko yari yamaze kwinjira igeze mu kirere cy’u Rwanda ahegera Serena Hotel, ishami rya Rubavu.

Indi nkuru bijyanye…

U Rwanda Ruhangayikishijwe N’Uko Ntacyo UN Ivuga Ku Bushotoranyi Bwa DRC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version