U Rwanda Ruracyafite Ikibazo Cy’Abana Bavuka Badashyitse- Min Dr Butera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr.Yvan Butera yaraye abwiye Taarifa ko u Rwanda ruri guhangana n’ikibazo cy’abana bavuka badashyitse.

Dr Yvan Butera yabivuze nyuma yo kwitabira umuhango wo gutangiza gahunda nshya y’amasomo azatangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi arimo n’iryo kuvura no kwita ku bana bavuka igihe nyacyo kitageze.

Yavuze ko ikibazo cy’abo bana kigihari ariko ko Leta ikora uko ishoboye ngo ikigabanye gicike burundu.

Ati: “ Nibyo koko, kandi urebye muri rusange u Rwanda rwateye intambwe nziza igendanye no kugabanya impfu z’abana cyane cyane abatarageza imyaka itanu.”

Avuga ko muri rusange indwara zatumaga abana bapfa zagabanutse ariko ngo ikibazo cy’abana bavuka badashyitse kiracyahari.

Ni abana bavukana ibilo bike bitewe ahanini n’ibyo ba Nyina bariye cyangwa banyoye ubwo bari babatwite, indwara zatumye batagira amaraso ahagije, kunywa inzoga cyangwa itabi n’ibindi byabamunze ubwo bari batwite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera avuga ko u Rwanda rugiye guhugura abaganga bita kuri ibyo bibazo kugira ngo bigabanuke bityo abana bavutse muri ubwo buryo  babashe gukura.

Kaminuza y’u Rwanda yiyemeje kongera umubare w’abaganga izahugura muri iyi gahunda nabo bakazahugura na bagenzi babo barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza.

Abahanga bo mu kigo kitwa Mayo Clinic cyo muri Amerika bavuga ko umwana avuka igihe kitageze iyo avutse mbere y’ibyumweru 37.

Ubusanzwe umwana uvutse ashyitse  avuka nyuma y’ibyumweru 40.

‘Kuvuka igihe kitageze’ nabyo bigira ibyiciro.

Uko umwana avuka hakiri kare cyane ni uko ubuzima bwe bujya mu kaga.

Ibi kandi birumvikana kubera ko kuvuka kare bivuze ko hari ingingo umubiri we uba utarakora ngo zikure ku rwego rwatuma zikora neza nk’uko zibisabwa.

Abaganga bavuga ko bigoye ko umwana wavutse mbere y’ibyumweru 28 abaho.

Hari abavuka hagati y’ibyumweru 28 n’ibyumweru 32 hakaba n’abandi bavuka hagati y’ibyumweru 34 n’ibyumweru 36 Nyina abasamye.

Icyakora aba tuvuze nyuma baba bafite amahirwe menshi yo kuzakura n’ubwo nabo ibintu biba atari shyashya.

Abana bavutse muri ubu buryo bafashwa kubaho binyuze mu kubashyira mu byumba birimo ibyuma bibaha umwuka, ibiribwa n’ibindi bakenera kugira ngo ingingo zabo zikure nk’uko byagenda bari mu nda y’ubatwite

Aho bahererwa ubu bufasha bahita Neonatal Intensive Care Unit (NICU).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version