U Rwanda Ruraharanira Kugwiza Umusaruro Mu Buhinzi – Min Mukeshimana

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi  Dr Géraldine Mukeshimana yabwiye abandi banyacyubahiro ko u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro mu buhinzi wiyongere bityo abaturage bihaze mu biribwa bice n’igwingira mu bana.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga cyatangiwe mu nama yahuje abaminisitiri n’abandi bayobozi bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Mukeshimana avuga ko muri iki gihe Isi iri gushaka uko byikura mu ngaruka z’icyorezo COVID-19 , u Rwanda narwo ruri gukora uko rushoboye ngo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi wiyongere.

Yagize ati: “ Dukorana n’abakorera mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo twongere ibibukomokaho kandi tugahana inama no zindi nzego. Dukorana kandi no mu rwego rwo kongera ibyo twohereza hanze biva mu buhinzi no mu bworozi.”

- Advertisement -
Ubuhinzi buteye imbere bufasha mu rindi terambere

Dr Géraldine Mukeshimana yavuze ko hari iterambere rigaragara mu buhinzi bw’u Rwanda harimo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, kuhira ku butaba buhinze buhujwe n’ibindi.

Yavuze kandi ko ubuhinzi bw’u Rwanda butatera imbere abagore batabugizemo uruhare, iyi ikaba ari iyo mpamvu abenshi mu babukora ari bo.

Kutihaza mu biribwa bigira ingaruka zikomeye…

Hari imibare  imaze iminsi itangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko hari  abana benshi mu Turere tw’i Burengerazuba bafite ikibazo cy’igwingira cyatewe n’impamvu nyinshi zirimo ubujiji n’ubukene by’ababyeyi babo cyangwa ababarera.

Akarere ka mbere kagaragaramo iki kibazo ni Nyabihu, kagakurikirwa n’Akarere ka Ngororero.

Nta gihe kinini gishize Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Simpenzwe Pascal abwiye itangazamakuru ko mbere bari bafite 59%(2015) by’abana bagwingiye.

Nyuma ngo baragabanutse  bagera kuri 46.5%.

Icyo gihe Simpenzwe yavuze ko raporo baherukaga kubona yaberekaga ko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi muri Nyabihu bafite 35% (2021).

Mu Karere ka Ngororero naho si shyashya.

Ubworozi nabwo ni ingenzi

N’ubwo imibare y’ibarura ry’ingo n’imibereho y’abaturage yerekana ko ikibazo cy’igwingira mu Karere ka Ngororero yagabanutse ariko kiracyahari.

Ku rubuga rw’Akarere ka Ngororero handitse ho ko kiriya kibazo cyahoze kirenze kuba ikibazo ahubwo ari icyorezo.

Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu  Mukunduhirwe Benjamine  nawe aherutse kubwira itangazamakuru ko igwingira mu bana ryagabanutse ariko ngo haracyakenewe umuhati mu kurirwanya.

Kutihaza mu biribwa bituma abaturage bahorana umunaniro ntibakore igihe kirekire ndetse n’abakora ntibagire ubushobozi bwo guhanga udushya.

Ibihugu byinshi biteye imbere mu nganda biba byarabanje kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bityo ababituye bakarya bagahaga ubundi bagatekereza neza.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yaraye agejeje kuri bagenzi be ubwo Inama Africa Green Revolution Forum yatangizwaga, yavuze ko bibabaje kuba 70% by’ubuhinzi bukorwa ku isi ikorerwa muri Afurika ariko abantu barenga 35% batihaza mu biribwa ari Abanya Afurika.

Perezida Kagame avuga ko igicyenewe kugira ngo ibi bihinduke ari ivugurura mu by’ubuhinzi kandi umusaruro ubukomotsemo ugasaranganywa neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version