U Rwanda Rurashaka Gushora Imari No Muri Ghana

Abanyemari b’Abanyarwanda bari muri Ghana mu ruzinduko rw’iminsi irindwi biga uko bashora imari muri kiriya gihugu kiri mu bikize kuri Petelori kurusha ibindi mu gace giherereyemo ndetse no ku mabuye y’agaciro cyane cyane Zahabu. Umusaruro wayo wa Zahabu muri 2019 waruse uw’Afurika y’Epfo yari isanzwe ari iya mbere.

Muri uriya mwaka Ghana yacukuye Toni 130 za Zahabu.

Abashoramari b’Abanyarwanda bari muri Ghana bari kumwe n’umuyobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ushinzwe iterambere ry’ubucyerarugendo Madamu Belise Akaliza.

Bageze yo bakiriwe n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Ghana Madamu Dr Aissa Kirabo Kakira.

- Advertisement -

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa hanze biturutse muri Ghana kitwa  Ghana Export Promotion Authority n’ikindi kitwa  Ghana Investment Promotion Authority nibyo byabakiriye kugira ngo baganire imikoranire mu bucuruzi.

Tariki 13, Kamena, 2021 nibwo  Dr Kirabo Kakira yabakiriye ku meza, asangira n’abaturutse mu Rwanda ndetse na bagenzi babo bo muri Ghana kugira ngo basabane.

Bukeye bw’aho ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere washize(hari tariki 14, Kamena, 2021) abashoramari bo mu Rwanda baganiriye na bagenzi babo uko bakorana byagutse mu nzego zirimo ubuhinzi bugamije isoko, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikigo cya Ghana gishinzwe iterambere ry’ishoramari Bwana Samuel Dentu yagize ati: “ Abavandimwe bacu bo mu Rwanda bazava inaha basogongeye ku byiza bikorerwa iwacu, bumve impumuro n’uburyohe bwabyo.”

Itsinda ry’Abanyarwanda basuye Ghana ryatemberejwe ahantu nyaburanga hatandukanye harimo n’Inzu ndangamurage yitiriwe Kwame Nkrumah wagejeje kiriya gihugu ku bwigenge cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza.

Ghana nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyabonye ubwigenge icyo gihe hari mu mwaka wa 1957.

Basuye ahantu nyaburanga ha Ghana

Kubera ubwinshi bwa Zahabu Abakoloni bakibonagamo, byatumye bakita Gold Coast ariko nyuma y’ubwigenge abaturage ba Ghana bahindura izina, icyahoze ari Gold Coast kitwa Ghana.

Izina Ghana bari bararihoranye kuva kera kuko ryahanzwe n’abasekuru ba kiriya gihugu bitwaga aba Akans, hari mu Kinyejana cya gatanu nyuma ya Yezu Kristu.

Ubwami bashinze bwarakomeye cyane kuko bwari bufite zahabu, bukagira intwaro kuko bwari bufite abacuzi bakomeye mu karere, ibyo bacuze bakabigurisha ubundi bwami.

Umurwa mukuru w’ubwami bw’abami bwa Ghana ya kera witwaga Ashanti.

Si Ghana gusa no muri Centrafrique, u Rwanda ruraguka…

Muri Mata, 2021 Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’abikorera bo mu Rwanda, abizeza kuborohereza ku bucuruzi bashobora gukorera muri icyo gihugu.

Touadéra amaze iminsi areshya abikorera ngo bashore imari mu gihugu cye gifite amahirwe menshi ariko atabyazwa umusaruro kubera ibibazo bya politiki bihamaze igihe.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’abikorera bo mu Rwanda

Icyo gihe yakiriye itinda ry’abashoramari 56 bari mu rugendo rwo kureba amahirwe y’ishoramari. Bayobowe na Perezida w’urugaga ry’abikorera mu Rwanda Bwana  Robert Bapfakurera.

Icyo gihe uru rugaga rwatangarije kuri Twitter ko Perezida Touadéra yemeye “gufasha abashoramari bo mu Rwanda binyuze mu kuborohereza mu bucuruzi.”

U Rwanda ‘rukomeje kugerageza’ kwagura umubano na Centrafrique, ngo urenge ubufatanye mu by’umutekano na politiki ugere no mu bucuruzi bufatika.

Ku wa 3 Gashyantare 2021 nibwo RwandAir yafunguye ingendo muri iki gihugu, zizajya zigana i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya M’poko kabiri mu Cyumweru, zinyuze i Douala muri Cameroon.

Icyo gihe mu rugendo rwa mbere hagiyemo abacuruzi barenga 32 bo mu Rwanda.

Bakigera muri Centrafrique bakiriwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Bijejwe ko abazashora imari  bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura, bakanasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera hagati y’imyaka umunani n’icumi.

Bashishikarijwe gushora imari mu nzego nk’ubuhinzi, kuko ibiribwa byinshi biva hanze kandi igihugu gifite hegitari zisaga miliyoni 30 zagenewe guhingwa, ariko zidakoreshwa.

Izindi nzego ni ubucuruzi, inganda n’amabanki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version