U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko bifuza ko ingengo y’imari yari yatowe n’Abadepite ingana na miliyari Frw 4,658.4 , yongerwa ikaba miliyari Frw 4,764.8.

Ni inyongera ingana 2,4%, aya akaba angana na Miliyari 106,4.

Ku mpinduka ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, abakozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bayobowe na Dr. Ndagijimana bavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari Frw  2,372.4 agere kuri  miliyari Frw 2,487.6, akiyongeraho miliyari 115.2  bingana na 5%.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko  kwiyongera kwatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro bijyanye no gukomeza kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.

- Advertisement -

Ikindi kandi amafaranga aturuka ku  misoro aziyongera ave kuri  miliyari Frw 2,067.7 yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri  miliyari Frw 2,180.9, ni ukuvuga inyongera ya miliyari Frw 113.2 ingana na 5.5%.

Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko amafaranga atari imosoro aziyongera ave kuri miliyari Frw  304.6 agere kuri  miliyari Frw  306.7, ni ukuvuga ko inyongera ya  miliyari Frw  2 ingana na 0.7%.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’ingengo y’imari ateganyijwe gukoreshwa, ingengo y’imari iziyongera ive kuri  miliyari Frw 4,658.4 igere kuri   miliyari Frw 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari Frw  106.4.

Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari  Frw 2,543.2 igere kuri miliyari Frw 2,705.2, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari Frw  162.

Akamaro k’iyo nyongera ni uko ariya mafaranga azafasha muri gahunda zitandukanye zirimo  kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, ifumbire igenewe kuzamura umusaruro wa kawa no kuziba ibindi byuho byagaragaye mu nzego za Leta zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version