Ingabo Z’Uburundi Zongejwe Amezi Atandatu Muri Somalia

Abasirikare b'Uburundi muri Somalia

Ubuyobozi bwa Afurika yunze ubumwe bwanzuye ko ingabo z’Uburundi zisanzwe zikorera muri Somalia mu rwego rwo kuhagarura amahoro zihaguma andi mezi atandatu.

Ni zimwe mu ngabo za Afurika ziri muri iki gihugu kidafite amahoro guhera mu mwaka wa 1991.

Ingabo z’Afurika yunze ubumwe zigize icyiswe AUSSOM( Mission de soutien et de stabilisation de l’Union africaine en Somalie) zagiye muri iki gihugu ngo zigifashe guhangana n’abarwanyi ba Al Shabaab, umutwe w’inyeshyamba zifite imbaraga.

Imbaraga zazo zishingiye ahanini ku ikusanya n’isesenguramakuru azifasha mu gukugaba ibitero hirya no hino muri iki gihugu ndetse bimwe bigahitana abakomeye.

Ingabo za Afurika yunze ubumwe ziri muri Somalia muri iki gihe ni iza Uganda( zigizwe n’abantu 4.500), iza Ethiopia( zigizwe n’abantu 2.500), iza Kenya, iza Djibouti ni za Misiri ariko nke.

Inama y’Akanama ka Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro kuri uyu mugabane yaraye iteranye, yanzuye ko ingabo z’Uburundi nazo zikomeza kugira ibirindiro muri Somalia kugira ngo zitere ingabo mu bitugu abandi bagiye yo kuhagarura amahoro.

Umuvugizi wazo Général de Brigade Gaspard Baratuza, ku ruhande rwe, yirinze kwemeza ko koko bemerewe kuguma muri Somalia, gusa avuga ko bitaguye kuhaguma igihe cyose bagezwaho aya mabwiriza mashya.

Yabwiye Burundi Iwacu ati: “ Nta mabwiriza mashya adaciye ku ruhande turahabwa kuri iyo ngingo, ariko turiteguye. Niyo mpamvu abasirikare bacu bakiri yo kugira ngo nababwirwa ko bakomeza akazi, bisange babihagazemo neza”.

Baratuza ariko avuga ko hari ingingo igihugu cye kifuza ko zikwiye kubanza kwemerwa n’Afurika yunze ubumwe.

Zirimo ko igisirikare cy’Uburundi kizemererwa kuhereza muri Somalia batayo ebyiri zirwanira ku butaka hamwe n’indege z’intambara.

Mbere byari biteganyijwe ko ingabo z’iki gihugu zizava muri Somalia bitarenze tariki 30, Kamena, 2025 ariko byabaye ngombwa ko  zihaguma ngo zifashe mu gutuma igihugu gitekana, kikubaka igisirikare na Polisi bishobora guhangana n’ibibazo biterwa ahanini na Al Shabaab.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto