U Rwanda Rurateganya Inama N’Uburundi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko mu Ukwakira, 2024 hari inama izahuza u Rwanda n’Uburundi ngo bigire hamwe uko umubano hagati ya Kigali na Gitega wazahuka.

Biteganyijwe ko iyo nama izaba taliki 31, Ukwakira, ikazigirwamo uko ibibazo byazamuye umwuka mubi byakemurwa.

Mu itangazo ryasohowe na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, handitsemo ko Minisitiri Oliver Nduhungirehe avuga ko yaganiriye na mugenzi we w’Uburundi Albert Shingiro ko muri iriya nama bazarebera hamwe ibyatumye umubano uzamba bakabishakira umuti.

Avuga ko umubano hagati y’u Rwanda n’Uburundi ari ingenzi kuko abatuye ibihugu byombi basanzwe ari abavandimwe kuva na kera na kare.

Guhera mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’ibi bihugu byombi nturaba mwiza mu buryo burambuye.

Uburundi bwabanje gushinja u Rwanda gufasha abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wabuyoboraga muri icyo gihe.

Ibi u Rwanda rurabihakana.

Mu myaka yakurikiyeho, umubano wakomeje kuba mubi ariko uza kongera kuba muzima n’ubwo bitamaze kabiri, ukongera gutokorwa.

Uburundi buvuga ko u Rwanda rugicumbikiye abantu bari bayoboye abateguye iriya coup d’état ariko igapfuba.

Si ubwa mbere ibiganiro ku mubano mwiza bizaba bibaye…

Muri Nzeri, 2021 i New York muri Amerika uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yahahuriye na Albert Shingiro, uyu akaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi.

Kuri Twitter( ubu yiswe X), icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagato y’ibihugu byombi.”

Uko ibintu byari byifashe mu mwaka wa 2021

Kuganira hagati y’aba bagabo bombi bahuriye muri Amerika byakozwe nyuma y’undi muhuro bari bagiriye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

Taliki 1, Nyakanga, 2021, ubwo Uburundi bwizihizaga isabukuru w’imyaka 59 y’ubwigenge, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu birori byabereye muri Stade Ingoma mu murwa mukuru Gitega.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ku Barundi benshi ibyo byari igitangaza.

Yagize ati: “Ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turimo kurebana nabi.”

Mu Kirundi umubano wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi Ndayishimiye yawise “kubyaruzanya.”

Yashimangiye ko mu Kirundi no mu Kinyarwanda bavuga ko icyerekwa ari ikibona kandi ikibwirwa ari icyumva, ndetse ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Ati: “Kubona rero uno munsi mutuzaniye akarenge bifite icyo bisobanuye, twabonye kandi twumvise.”

Mu mwaka wa 2021 u Rwanda n’u Burundi byahererekanyije abantu bagiye bakora ibyaha bagahunga, nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza mu gihe kiri imbere.

Byaje gusubira irudubi…

Umuhati wo kugarura ibintu mu buryo kugira ngo Kigali ibane neza na Gitega, waje kongera gukomwa mu nkokora n’igitero umutwe witwa Red Tabara wagabye mu Burundi bugashinja u Rwanda kuwufasha.

U Rwanda rwasubije ko uwo mutwe ugizwe n’Abarundi, ko ntaho ibyo bakora bihurira n’u Rwanda.

Red Tabara ni umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ntibyatinze Guverinoma y’Uburundi ihita ifunga imipaka yose yo ku butaka buhuriraho n’u Rwanda.

Umutwe wa Red Tabara imaze gutera mu Burundi inshuro zigera kuri ebyiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version