U Rwanda Rwasabye Congo Brazzaville Gushyigikira Umukandida Warwo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yagejeje kuri Perezida wa Congo Brazzaville ubutumwa yagenewe na mugenzi we Paul Kagame.

Buvuga ko u Rwanda rushaka ubufasha kuri Congo Brazzaville bwo gushyigikira umukandida warwo ushaka kuyobora Ibiro by’Umuryango wa UN ushinzwe ubuzima ku Isi, OMS/WHO ishami rya Africa.

Uwo mugabo ni Dr Richard Mihigo wari kumwe na Minisitiri Nduhungirihe ubwo yagezaga ubwo butumwa kuri Perezida Sassou.

Amb. Nduhungirehe yanavuze ku mpaka zatejwe na bamwe mu banyepolitiki, bavuga ko Congo Brazzaville yagurishije ubutaka ku Rwanda, avuga ko ibyo atari ko bimeze.

Nduhungirehe Olivier avuga ko ahubwo ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu kubyaza umusaruro ubutaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version