Mu Kwezi Kumwe Ingabo Z’u Bufaransa Zirava No Muri Burkina Faso

Mu mwaka wa 2022 ingabo z’u Bufaransa zazinze utwangushye ziva i Gao muri Mali aho zari zimaze imyaka zikambitse. Nyuma yo kwirukanwa muri iki gihugu zimwe zagiye muri Burkina Faso none n’aho zasabwe kuhava vuba na bwangu.

Ubutegetsi bwa Captaine Ibrahim Traoré bwavuze ko budakeneye ingabo z’u Bufaransa ku butaka bwa Burkina faso.

Nyuma yo kuva muri Mali, ingabo z’u Bufaransa zagiye gushing ibirindiro muri Niger, muri Tchad no muri Burkina Faso.

Muri Burkina Faso zari zihafite umutwe w’abasirikare 400 b’abakomando.

Nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’i Ouagadougou, byabaye ngombwa ko u Bufaransa buva ku izima bukemera ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, buzaba bwavanye abasirikare babwo muri Burkina Faso.

Bamwe mu bibirebera hafi, bavuga ko bariya basirikare nibahava, bizaha icyuho ibitero by’iterabwoba ku ngabo za Burkina Faso ariko k’urundi ruhande, ubutegetsi bwa Captaine Traoré buvuga ko buzabaga bukifasha aho gukorerwamo n’ingabo z’ikindi gihugu.

Umuvuno Wa Gisirikare W’u Bufaransa Nyuma Yo Kuva Muri Mali

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version