U Rwanda Ruzakira Irushanwa Nyafurika Rya Volleyball

Kugeza ubu ibihugu 21 by’Afurika byamaze kwemera kuzohereza amakipe abihagarairy mu marushanwa y’Umukino wa Volleyball azabera muri Kigali Arena guhera tariki 05 kugeza tariki 20, Nzeri, 2021.

Ni amakipe y’abagore n’ay’abagabo azatibira irushanwa ryiswe 2021 CAVB Volleyball Nation’s Championships.

Ibihugu byarangije kwemera ko bizayitabira ni u Rwanda, u Burundi, Burkina Faso, Cameroun, DR Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Mali, Morocco, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo,  Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

Muri ibi bihugu, ibigera kuri 20 bizahatana mu bagabo gusa n’aho ibindi 15 byihatane mu bagore gusa.

U Rwanda ruri mu bihugu bizaba bifite amakipe y’ibitsina byombi, ibindi bihugu bifite aya mahirwe ni u Burundi, Cameroon, Cote d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Morocco, Nigeria, Tanzania na Tunisia.

Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda Bwana Mucyo Philbert yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ati: “ U Rwanda ruzagira ikipe muri biri kiciro[abagore cyangwa abagabo] kandi amakipe yombi yatangiye imyitozo ibera kuri Sitade Amahoro. Ubu ni abatoza bungirije bari kubatoza ariko n’Umutoza mukuru ari hafi kubasesekaraho.”

Umutoza mukuru uvugwa hano ni Umunya Brazil witwa Paulo de Tarso.

Aherutse guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu ya Volleyball.

Biteganyijwe ko amakipe y’abagore ari yo azatangira kurushanwa mbere, akazatangira guhera tariki 05, kugeza tariki 15, Nzeri, 2021, mu gihe ay’abagabo azatangira hagati ya tariki 10 na tariki 20, Nzeri, 2021.

Imikino yose izabera muri Kigali Arena.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version