Umunyarwandakazi Ari Mu Bahataniye Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yvette Ishimwe washinze ikigo Iriba Water Group Ltd yaje ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 20 batoranyijwe muri Afurika, bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri Africa’s Business Heroes (ABH) 2021. Ni irushanwa ry’imishinga, 10 itoranyijwe ihabwa inkunga zishobora kugera muri miliyoni $1.5.

Ni ibihembo byatangijwe na Jack Ma Foundation, ubwo Jack Ma wayishinze yakoreraga urugendo muri Afurika mu 2017, akabona umuhate urubyiruko rufite mu kwihangira imirimo, ariko rimwe na rimwe rukagira inzitizi y’igishoro.

Urutonde rw’abantu 20 bakomeje muri iri rushanwa rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri, rugaragaza ko baturuka mu bihugu 11 bya Botswana, Cote d’Ivoire, Misiri, Ghana, Kenya, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Togo, na Uganda.

Muri bo 45% ni igitsina gore ndetse impuzandengo y’imyaka ni 34.

Aba nabo bazatoranywamo 10 bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bazanagira amahirwe yo kugeza imishinga yabo ku bakemurampaka. Aba mbere bazagabana ibihembo byose hamwe bishobora kugera kuri miliyoni $1.5.

Abageze muri iki cyiciro bafite imishinga iri mu nzego zirimo ubuhinzi, ibijyanye n’ubwiza, uburezi, ingufu, serivisi zimari, itangazamakuru n’imyidagaduro n’ubucuruzi buciriritse.

Mu bakemurampaka batandatu harimo Fred Swaniker washinze African Leadership University, inakorera mu Rwanda. Ntabwo hagaragaramo Jack Ma watangije iyi gahunda ari na we nyiri Alibaba Group.

Muri uyu mwaka abantu bagera mu 12,000 bari bandikishije imishinga yabo, haza gutoranywamo imishinga 50 ikomeza mu cyiciro gikurikira, ari nayo yaje kuvamo 20.

Babanje guhabwa amasomo ajyanye n’ubucuruzi, mbere yo gutoranya abakomeza mu cyiciro gikurikiraho. Ni igikorwa cyaranzwe n’ibazwa ryitabajwemo abakemurampaka 48 bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.

Biteganywa ko 10 ba mbere bazatangazwa mu Ukwakira, ari nabwo bazagera imbere y’abakemurampaka.

Abatoranyijwe mu mwaka ushize, buri umwe yatahanye $100,000.

Biteganywa ko mu gihe cy’imyaka 10 iyi gahunda izamara, ABH izashimira ba rwiyemezamirimo 100 bo mu nzego zitandukanye, hagamijwe kubaka ba rwiyemezamirimo bakomeye b’igihe kiri imbere.

Yvette Ishimwe uri guhatana muri iri rushanwa akomoka mu Karere ka Kayonza, ari naho yatangiriye umushinga wo gukwirakwiza amazi meza.

Mu 2017 yahawe n’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza igihembo ‘Queen’s Young Leaders Award’ gihabwa urubyiruko rufite imishinga yo guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo uburezi, imihindagurikire y’ibihe, uburinganire n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, mu bihugu bigize Commonwealth.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version