U Rwanda Ruzatangira Rukora Inkingo Miliyoni 50

Hamwe mu ho BionTech ikorera urukingo rwa Pfizer

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu witwa Stéphanie Nyombayire avuga ko umwaka wa 2022 uzarangira u Rwanda rwatangiye gukora inkingo kandi ngo rwiteguye kuzatangira rukora inkingo miliyoni 50.

Nyombayire yabwiye RBA ko mu gihe byari bisanzwe bisaba ko imyaka itatu ngo uruganda rukora inkingo rube rwuzuye, ubu bizasaba umwaka umwe kuko hari uburyo bwo kuzana ibice by’ingenzi bigize ziriya nganda mu byumba binini bikozwe mu byuma, icyo bita containers.

Izi nganda zikora inkingo zizashyira mu Rwanda, muri Senegal, Afurika y’Epfo no muri Ghana.

Nyombayire avuga ko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zizagirira akamaro Abanyarwanda ariko n’abatuye Afurika muri rusange.

- Advertisement -
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire

Ati: “ Inkingo zizakorerwa mu Rwanda nta handi zizajyanwa hatari muri Afurika.”

Ikindi kandi ngo ni uko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zitazakingira COVID-19 gusa ahubwo zizakingira na Malaria n’igituntu na SIDA.

Stéphanie Nyombayire atangaje ibi mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari aherutse kwitabira inama yo ku rwego rwo hejuru yo kureba uko inganda zikora inkingo harimo n’urwa COVID-19 zazanwa muri Afurika mu buryo bwihuse.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama irebera hamwe uko Afurika yafashwa kugira inganda zikora inkingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa gufasha uyu mugabane kugira inganda kuko bitinde bitebuke ku isi hazongera hakaduka icyorezo.

Bityo ngo ni ngombwa ko Afurika nayo itagomba gutereranwa ngo ntigire inganda zikora ziiye nkingo bikazatuma izahazwa na biriya byorezo.

Ni mu nama iri kubera mu Budage yitabiriwe n’abahanga mu gukora inkingo hamwe n’abafata ibyemezo bya Politiki ku rwego rwo hejuru barimo n’Abakuru b’ibihugu nk’uw’igihugu cya Ghana Prof Nana Akufo -Addo, uwa Senegal witwa Macky Sall n’abandi.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu mu Nama n’abandi bakuru b’ibihugu bigira hamwe uko inganda zikora inkingo zazanwa muri Afurika

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatsindagirije akamaro ko gufatanya mu buryo bunoze kandi burambye kugira ngo Isi niyongera guhura n’icyorezo nka COVID-19 izashobore kwivana mu bibazo kizateza kuko bitazabura.

Ati: “ Kuba abo muri BioNTech barahisemo gufasha Afurika kugira  ruriya ruganda  ni ikimenyetso cyiza cy’uko gahunda zafashwe zigamije guteza imbere Afurika ari nziza kandi zizagera ku ntego bityo bikihutisha guhanga udushya muri uru rwego.”

Perezida Kagame yashimye abo mu kigo BioNTech kuko kuba bariyemeje gufasha Afurika ari ikintu gihambaye kitegeze kubaho mu bufatanye bw’Afurika n’u Burayi mbere.

Kagame Ati: ‘ Twubakire Afurika Inganda Zikora Inkingo Kuko Hazaduka Ibindi Byorezo’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version