U Rwanda Rwafunguye Ambasade Muri Indonesia

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yaraye atashye Ambasade y’u Rwanda i Jakarta mu Murwa mukuru wa Indonesia.

Indonesia ni igihugu giherereye muri Aziya y’Amajyepfo aashyira Uburasirazuba, kigatura hagati y’Inyanja ya Oceania, iy’Abahinde n’iya Pacifique.

Iki gihugu kiri mu bituwe n’abaturage benshi ku isi kuko ari miliyoni 279, kikaba ku buso bwa kilometero kare 1,904,569.

Ikirwa cyacyo kinini ni Java gituwe na kimwe cya kabiri cya miliyoni z’abaturage twavuze haruguru.

Abenshi mu batuye Indonesia ni Abisilamu.

Indonesia ifite ubukungu bushingiye ku mikoranire inoze hagati y’abikorera na Guverinoma. Nicyo gihugu gikize kurusha ibindi biri mu Karere giherereyemo ndetse ni nacyo cyonyine muri aka Karere kiri muri G20, iyi ikaba ihuriro ry’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi, ukuyemo Uburusiya kuko kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine hari imiryango butakibarizwamo.

Ibirwa bya Indonesia birakize ku buryo Banki y’isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari bishyira Indonesia ku mwanya wa 16 mu bukire ku isi.

Umusaruro mbumbe wayo ku mwaka ubarirwa miliyari $ 4.393.

Tugarutse ku mubano u Rwanda rushaka kugira n’iki gihugu, twababwira ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta avuga ko gutaha Ambasade yarwo i Jakarta ari intambwe ngari mu kubaka umubano urambye hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “ Uruzinduko rwacu inaha ni uburyo bwiza bwo gutaha Ambasade y’u Rwanda i Jakarta. Iyi Ambasade ni ikimenyetso cy’uko ubucuti hagati y’ibihugu byacu buzaramba binyuze mu mikoranire ya kidipolomasi ku nyungu z’abaturage bacu. Ni uburyo u Rwanda ruzaheraho rukorana n’ibindi bihugu byo mu Karere Indonesia iherereyemo”.

Ku ruhande rwa Indonesia nayo, ivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika by’inshuti zayo za bugufi.

Biruta mu ruzinduko rwe kandi yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Indonesia witwa Retno Marsudi.

Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire hagati y’u Rwanda na Indonesia mu nzego zirimo umutekano n’ubufatanye muri Politiki.

Muri izo nzego habayeho gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi, akaba akubiyemo no guhanahana inama ku bibazo bya Politiki mu gace Indonesia iherereyemo n’ako u Rwanda ruherereyemo.

Mu rwego rw’umutekano kandi hari amasezerano ari hafi kunozwa akazasinywa agamije imikoranire irambye hagati ya Polisi ya Indonesia n’iy’u Rwanda.

Ari mu rwego rwo gufashanya mu gutahura no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka no kubakirana ubushobozi.

Mu rwego rw’ubukungu, Kigali na Jakarta hari imikoranire iteganyijwe mu bucuruzi kandi ngo kuva icyorezo COVID-19 cyarwanywa kikarangira, imikoranire muri uru rwego ngo igomba kongera gutezwa imbere.

Inkingi z’ubukungu zirimo ubuhinzi, inganda, ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibyo biteganyijwe kongerwamo imbaraga muri uru rwego.

Hari na gahunda yo gusinya amasezerano y’ubucuruzi ku bicuruzwa runaka hagati y’u Rwanda na Indonesia ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Uburasirazuba bw’Afurika, EAC.

Ni amasezerano bita Preferential Trade Agreement (PTA).

Andi masezerano hagati ya Indonesia n’u Rwanda mu mikoranire hagati ya Kigali na Jakarta, ni ay’ubufatanye hagati y’abatuye ibihugu byombi, abaturage ku bandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia ni Sheikh Abdul Karim Harerimana n’aho Ambasade ya Indonesia mu Rwanda iba muri Dar es Salaam muri Tanzania, Ambasaderi akaba Tri Yogo JATMIKO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version