U Rwanda Rwaganiriye Na UN Ku Mutekano Mu Karere Ruherereyemo

Min Kabarebe yakira Amb Huang Xia

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Huang Xia yaraye aganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC James Kabarebe uko umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo wifashe.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda nawe yari ahari.

Ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda handitse ko abahagarariye impande zombi baganiriye no ku bufatanye mu by’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko n’iry’Akarere ruherereyemo muri rusange.

Ibi biganiro bibaye mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kubica mu bice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Abarwanyi ba M23 bavuga ko bashotowe n’ingabo za DRC zibasanze mu birindiro byabo, aho bavuga ko bagiye ku bwumvikane bushingiye ku byamejwe n’amasezerano y’i Luanda n’ay’i Nairobi.

Ingabo za DRC zo zivuga ko kuba abo barwanyi baranze gushyira intwaro hasi ngo bashyirwe mu ngabo ubwabyo ari ikibazo ku mutekano y’igihugu bityo ko bakwiye kurwanywa.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bukunze gushinja u Rwanda gufasha M23 ariko rwo ruvuga ko ibibazo bya DRC bitarureba, ko abayobozi bayo ari bakwiye kubikemura, batabikora bikaba ari bo bibazwa.

Haburaga gato ngo intambara yubure…

DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version