DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote

Abanyamakuru babiri basanzwe bakurikirana intambara zibera muri DRC ari bo Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni baherutse kwandika mu kinyamakuru Kivu Press Agency ko ibyo babona bibereka ko habura imbarutso ngo intambara ikomeye irote muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Baranditse bati:…

Duherutse mu ruzinduko mu duce tugenzurwa na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Icyari kitujyanye ni ukuganira n’ubuyobozi bukuru bwa M23 no kureba uko byifashe haba mu buryo bwa gisirikare n’imibereho myiza y’abahatuye. Ni uruzinduko rwa gatatu tugiriye muri ako gace.

Mu byumweru bitandatu bishize, twatangaje inkuru aho twasobanuraga ibibazo byugarije ako gace. Twakiriye ubutumwa bwinshi bw’abasomyi bacu badushinja kudashishoza no kureba ibintu mu ndorerwamo mbi gusa.

Tugiye gusobanura muri make ukuri kw’ibyo twahasanze. Twavuganye n’abantu batanakunda uyu Mutwe wa M23 uyobowe na Makenga. Ni ibintu bigoye kubyiyumvisha ku muntu utarahagera […] twibutsa ko isesengura ryacu ritavuze ko ari twe dufite ukuri gusa.

Ibyo twahasanze n’ibyo twiboneye

Ubwo twajyaga i Kishishe mu mezi atandatu ashize, Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ntabwo zari zakageze mu bice zisigaye zigenzura kuri ubu. Twanyuze Rutshuru tugera Tongo na Bambo, dukomeza tugana Kishishe. Byarigaragazaga ko aka gace kagenzurwa mu buryo bwose na M23 dore ko n’ingabo zayo ari zo zabaga zigenzura ibirindiro bitandukanye ku mihanda minini, mu gihe abarwanyi ba FDLR bari barirukanywe burundu muri ako gace.

Umutima w’ubucuruzi bwa FDLR ni ho watereraga ku buryo gutakaza ako gace byari igihombo gikomeye kuri uyu mutwe washinzwe n’abahezanguni b’Abahutu n’abambari babo bo muri Congo barimo imitwe nka Nyatura. Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari zishyigikiye ibyo bikorwa bya FDLR kuko ari bo bari abakomisiyoneri.

Ubwo M23 yageraga Bambo na Kishishe bakirukana FDLR, uyu Mutwe wa FDLR watakaje bikomeye ibyatumaga ubona amafaranga, gusa iyo si yo mpamvu twagiye i Kishishe.

Twagiye i Kishishe nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yadukanye inkuru z’uko abaturage b’inzirakarengane basaga 400 bishwe na M23 ifatanyije na RDF. Ni inkuru yacuzwe na bamwe mu banyapolitiki ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bari bafite agahinda k’inyungu bahombye kuko bakoreraga akayabo mu gihe FDLR yari ikigenzura ako gace.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, yabibonyemo amahirwe yo kubyifashisha mu kwanduza isura ya M23. Itangazamakuru mpuzamahanga, Human Rights Watch na Loni bahise babyuririraho.

Twagezeyo dusanga abaturage bagera kuri 20 ni bo bapfuye baguye mu kurasana kwabaye hagati ya FDLR na M23. Nyuma y’uko M23 imaze gutunganya ako gace ikagaha Ingabo za EAC, Ibiro Ntaramakuru, AFP, byagezeyo nabyo bizana imibare ingana n’iyo twahasanze. Bo bongeyeho indi mibiri mike basanze mu nzira iva Rwindi ujya Kishishe ariko bararenga mu nkuru yabo bandika ko Kishishe icyahabaye ari ubwicanyi. Ibi ni ukubeshya ku manywa y’ihangu. Umunyamakuru Alexis Hughet uzwi ku bw’urwango rwe ku Rwanda anyuza ku mbuga nkoranyambaga, yarabyamamaje karahava nubwo ukuri kw’ibyabaye Kishishe kwigaragazaga.

Ubwo twasuraga Kishishe, M23 yari ikihagenzura ariko FDLR yasaga nk’ikiri hafi aho. Impamvu mvuze ko FDLR yari igihari, ni uko ubwo twagarukaga tuvuye gusura mu Bwiza, FDLR yaduteze igico mu bilometero icumi uvuye Tongo.

Bari bahawe amabwiriza yo kuduhitana ariko M23 ibimenya kare uwo mugambi iwuburizamo.

Mu rundi ruzinduko twahagiriye mu byumweru birindwi bishize, twasanze ubuzima buri kugaruka mu duce nka Rutshuru, Rugari, Rumangabo, Kibumba, Chengerero, Kiwanja na Bunagana. Twaganiriye n’abaturage batandukanye barimo abishimiye kuba M23 ihari n’abandi batabyishimiye.

Impamvu ni uko ubucuruzi bw’uto duce n’Umujyi wa Goma busa n’ubwahagaze mu gihe abandi bungukiraga mu bucuruzi bw’amakara bwahakorerwaga ubwo FDLR na Nyatura byari bikihagenzura. Icyo bose bemeranya ni uko: Bumva batekanye mu maboko ya M23 kandi bakaba bishimiye ko Igisirikare cya Leta (FARDC) n’inzego z’iperereza bahavuye ntibongere kubabuza amahwemo nka mbere.

Umwuka muri utu duce M23 igenzura umeze neza. Ingabo za EACRF zamaze kuhagera ubu, M23 yarahavuye ijya kure y’uduce abaturage batuyemo. Abaturage baretse ibyo gutekereza imishinga y’igihe kirekire, babaye ba mbarubukeye, barajwe ishinga no kubona ibitunga ngo baramuke.

Uko byifashe

Agahenge ntabwo kagaragara mu duce twasuye mu bihe byashize kuko M23 yongeye kugaragara mu mihanda minini ya Kibumba na Rugari ari nako icukura indaki n’ibirindiro aho twagiye tunyura.

Bamwe mu bagize M23 batubwiye ko FARDC ibacungira hafi yifashishije drones z’ubutasi, mu gihe abasirikare ba M23 batanze amabwiriza yo kuryamira amajanja no kwirwanaho igihe cyose byaba bibaye ngombwa. Abari badutwaye bagendaga bihuta cyane kuko kugaragara kw’imodoka za M23 bishobora gutuma FARDC izirasaho.Umwe mu basirikare ba M23 yatubwiye ko babayeho biteguye icyaba cyose.

Ati “Twese tuzi ko mu gihe cya vuba tuzinjizwa mu ntambara ikomeye ndetse bamwe muri twe bagapfa ariko turiteguye, icyo twese dushaka ni ukurwana. Bariya ba Wazalendo ntibaduteye ubwoba, twarwaniye i Masisi na Tongo, twarabibonye ko nta myitozo bafite. FDLR babifashisha nk’ingabo zibakingira. Ibirindiro byinshi bya FDLR na byo biri mu bice imbunda zacu zibasha kurasamo, abacanshuro ntibagihari ku irasaniro. Twe uko ibintu bigenda biba bibi kurushaho, ni ko bigenda bitworohera.”

Muri Bunagana na Rutshuru twavuganye n’abaturage, na bo bazi ko aho ibintu bigana atari heza. Hari uwagize ati “Nyuma y’uko M23 ifashe Rutshuru, twahungiye i Goma aho twajyanywe mu nkambi y’abavanywe mu byabo. Ntabwo mu ntangiriro twizeraga M23 ariko uko mu nkambi ibintu byarushagaho kuba bibi, ni ko twabonaga amakuru ko mu duce M23 igenzura yubaha abaturage. Ni bwo twafashe umwanzuro wo kugaruka.”

Uwo mugore twanyuzeho yakomeje agira ati “Umunsi umwe ubwo twari mu nkambi mu nkengero za Goma, hadutse imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo buri ruhande rushaka kwigarurira inkambi. Abakobwa bafatwaga ku ngufu buri munsi, imitungo yacu yarabaye iya Wazalendo na FDLR. Abana bacu bahatirwaga kujya muri iyo mitwe. Ni nk’amahirwe kuba twaragarutse muri Rutshuru, ubu abana bacu babasha kujya ku ishuri, natwe tubasha kujya ku nsengero. Abagize Wazalendo batubwiye ko vuba aha bazatera M23 n’u Rwanda ariko benshi mu bavuye mu byabo ntabwo bizera igisirikare cya Congo n’ubuyobozi bwa Congo, bose barashaka kugaruka mbere y’uko imirwano itangira.”

Abatutsi barokotse

Ikindi kigaragaza ko ibintu bitifashe neza, ni umubare munini w’Abatutsi bari guhunga Masisi. Abafite impapuro z’inzira zemewe bahungira mu Rwanda baciye kuri ‘La Grande Barriere’ i Goma.

Abadafite impapuro z’inzira bahunga bagana mu duce tugenzurwa na M23. Iyo bahageze bagihumeka, binjirira muri Uganda bakagera mu Rwanda cyangwa se bagaca mu tuyira duto tunyura mu bice bya Pariki ya Virunga. Hari benshi bapfira muri izo nzira. Abayobozi bo mu Rwanda buri munsi bakira impunzi ziri hagati ya 50 na 100 ariko umubare ushobora no kuba urenga ukurikije ko hari abinjira nta byangombwa bafite, barabiburiye mu nzira ubwo bahungaga FDLR na Nyatura.

Umusaza umwe twasanze i Rutshuru yarahunze avuye Kilolirwe, yavuze ko ibintu bikomeje kumera nabi umunsi ku munsi.

Ati “Baraje batwika inzu zacu, batwibira amatungo mu gihe abakobwa b’Abatutsikazi bari gufatwa ku ngufu naho abana b’abasore bakicwa. Kuguma ahantu nka hariya byaba ari ubwiyahuzi.”

Ibimenyetso by’intambara birigaragaza

Umwarimu umwe twahuye agiye gusenga, yatubwiye ko amakuru menshi babona bayakura ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ikibabaje ari uko byinshi binyura ku mbuga nkoranyambaga atari ukuri.

Yavuze ko umwuka babona aho batuye, ugaragaza ko intambara ishobora kurota isaha n’isaha.

Ati “Icyo tubona ni uko intambara ikomeye ari cyo gisubizo kizatuvana muri ibi bibazo. Abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira. M23 iri kwitegura imirwano, ibyo turabibona n’amaso yacu kandi nta n’ubwo babihisha. Kuri ubu bariteguye cyane kurusha mbere.”

Abaturage batakarije icyizere Ingabo za EAC, iza Monusco ndetse inkuru zivuga iby’amahoro nta n’umwe ugishaka kuzumva.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version