U Rwanda Rwasubije Abasaba Ko Busingye Atakirwa Nka Ambasaderi Mu Bwongereza

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ibikorwa byo gufata Paul Rusesabagina byagizwemo uruhare n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) hashingiwe ku nyandiko zisaba ko afatwa, bitandukanye n’inshingano Busingye Johnston yari afite nka Minisitiri w’Ubutabera n’Intuma Nkuru ya Leta.

Mu gihe aheruka kugenwa n’inama y’abaminisitiri nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bamwe mu banyapolitiki bo muri icyo gihugu basaba ko atakirwa, bamushinja uruhare mu cyo bita “gushimuta” Rusesabagina.

Zimwe muri izo mvugo ziheruka gusohoka mu binyamakuru bibiri: The Times ku wa 10 Ugushyingo na Daily Mail ku wa 11 Ukuboza 2021.

Hagarukwa kuri bamwe mu badepite basaba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, Liz Truss, guhagarika igikorwa cyo kwemera Busingye nka ambasaderi “kubera uruhare rukomeye yagize mu gushimuta no gufunga impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ikomeye mu gihugu.”

- Advertisement -

Banavuga ko Busingye yamanuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame nyuma yo kwemera ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yatumye Rusesabagina afatwa, mu gihe ari “intwari nyayo igaragara muri Filime Hotel Rwanda, yarokoye abantu barenga 1200 muri Jenoside yo mu 1994,” nk’uko bigaragara muri Daily Mail.

Umwe mu badepite, Sir Iain Duncan Smith, yanavuze ko bibabaje kuba Guverinoma yabo itaramagana igenwa rya Busingye nka ambasaderi.

Ni mu gihe ikinyamakuru The Times cyanditse ko Busingye “yagize uruhare rukomeye mu gushimuta n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, wakoze uko ashoboye akarokora abantu 1,268 urupfu rw’agashinyaguro.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibinyamakuru bya Daily Mail na The Times birimo kuyobya abasomyi, mu gihe amakuru nyayo ahari kandi byoroshye kuyagenzura.

Yanditse kuri Twitter ko Busingye wagenwe nka Ambaaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yakoze neza inshingano ze nka Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, guhera mu 2013.

Ati “Paul Rusesabagina yazanywe (cyangwa yayobejwe nk’uko DM ibivuga), mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha ndetse afatirwa i Kigali hashingiwe ku nyandiko zasabaga ko afatwa kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano, hubahirijwe amategeko yose yo mu gihugu na mpuzamahanga.”

“Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye neza inshuro nyinshi guhera muri Nzeri 2020 uburyo n’impamvu yahenzwe ubwenge akagera mu Rwanda. Yaje guhamywa ibyaha ndetse akatirwa nyuma y’urubanza ruboneye kandi runyuze mu mucyo hamwe n’abandi bantu 20 bareganwaga bo mu mutwe witwaje intwaro wa FLN yari ayoboye.”

Mu rubanza rwasomwe ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko rukuru rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi w’umutwe wa FLN akatirwa imyaka 20.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

Gusa urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina, uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, yagabanyirijwe ibihano ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ntabwo yitabiriye urubanza rwe ngo rurangire kuko yaje guhagarika kwitaba urukiko kugeza urubanza rwe ruciwe, avuga ko atizeye ko azabona ubutabera.

Ubushinjacyaha bwahise bujuririra ibihano Rusesabagina na bagenzi be bahawe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version