Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasubije Uburundi Uwabwibye Akayabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwasubije Uburundi Uwabwibye Akayabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2023 12:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

RIB yashyikirije inzego z’umutekano z’u Burundi, Umurundi ukurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 29 FBU.

Uyu mugabo witwa Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho kwiba amafaranga muri Banki y’Ubucuruzi y’i Bujumbura agatorokera  mu Rwanda.

Kumushyikiriza u Burundi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023, ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Icyakora mbere byari byanze uko uyu muntu yageragezaga kwikomeretse bikomeye.

Hari taliki  20, Ukwakira, 2023  ubwo yageragezaga kwiyahura.

Mbere yo kumushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi, babanje gusinya amasezerano yo guhererekanya abakekwaho  ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko abavuga ko bakora ibyaha bagahungira mu Rwanda bibeshya.

Ati “U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’abaturanyi, ntabwo ushobora gukora icyaha, agahungira mu Rwanda. Ntabwo umuntu ashobora kwiba mu Burundi ngo aze mu Rwanda akeke ko bizamuhira.”

Umuyobozi wa INTERPOL mu Rwanda asinya ku nyandiko ziha u Burundi umuturage wabwo

Murangira avuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ruba inzira y’abakora ibyaha.

Bukeyeneza Jolis yafashwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Polisi mpuzamahanga, Interpol bwitwa I 24/7 bwo gutahura abakoze ibyaha nyambukiranyamipaka, cyangwa abahungiye mu kindi gihugu.

Ubwo yafatwaga nta mafaranga yafatanywe kuko yabanje kujya muri Tanzania aho yari yizejwe n’umuntu kumushakira viza yo kujya muri Amerika, waje no kumutwara ayo mafaranga.

Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubucamanza bw’u Burundi agahita akurikiranwa.

Yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.

TAGGED:BurundifeaturedRIBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Byemejwe Ko Kendrick Lamar Azataramira Abanyarwanda
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Ishuri Rikomeye Ry’Ubukerarugendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?