U Rwanda Rwasubije Uburundi Uwabwibye Akayabo

RIB yashyikirije inzego z’umutekano z’u Burundi, Umurundi ukurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 29 FBU.

Uyu mugabo witwa Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho kwiba amafaranga muri Banki y’Ubucuruzi y’i Bujumbura agatorokera  mu Rwanda.

Kumushyikiriza u Burundi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023, ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Icyakora mbere byari byanze uko uyu muntu yageragezaga kwikomeretse bikomeye.

Hari taliki  20, Ukwakira, 2023  ubwo yageragezaga kwiyahura.

Mbere yo kumushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi, babanje gusinya amasezerano yo guhererekanya abakekwaho  ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko abavuga ko bakora ibyaha bagahungira mu Rwanda bibeshya.

Ati “U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’abaturanyi, ntabwo ushobora gukora icyaha, agahungira mu Rwanda. Ntabwo umuntu ashobora kwiba mu Burundi ngo aze mu Rwanda akeke ko bizamuhira.”

Umuyobozi wa INTERPOL mu Rwanda asinya ku nyandiko ziha u Burundi umuturage wabwo

Murangira avuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ruba inzira y’abakora ibyaha.

Bukeyeneza Jolis yafashwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Polisi mpuzamahanga, Interpol bwitwa I 24/7 bwo gutahura abakoze ibyaha nyambukiranyamipaka, cyangwa abahungiye mu kindi gihugu.

Ubwo yafatwaga nta mafaranga yafatanywe kuko yabanje kujya muri Tanzania aho yari yizejwe n’umuntu kumushakira viza yo kujya muri Amerika, waje no kumutwara ayo mafaranga.

Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubucamanza bw’u Burundi agahita akurikiranwa.

Yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version