Dukurikire kuri

Imikino

U Rwanda Rwatsinze RDC Muri #Afrobasket 2021 Imbere Ya Perezida Kagame

Published

on

U Rwanda rwatsinze Repubulika ya Demokarasi ya Congo amanota 82-68, mu mukino wa mbere rwakinnye mu irushanwa nyafurika rya “Afrobasket 2021”, ririmo kubera muri Kigali Arena.

Wari umukino wa gatatu ubaye uyu munsi, kuko uwa mbere wabaye saa yine n’igice warangiye Tunisia itsinze Guinea amanota 82-46, uwa kabiri urangira Misiri itsinze Repubulika ya Centrafrique amanota 72-56.

Umukino wahuje u Rwanda niwo witabiriwe n’abafana nubwo bari bake, ari na wo wabanjirijwe n’ibirori byo gifungura irushanwa birimo imyino n’imbwirwaruhame z’abayobozi.

Ni umukino Perezida Kagame yari yaje kwihera ijisho.

Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 24-15, agace ka kabiri banganya 19-19, aka gatatu u Rwanda rugatsindwamo 21-14, ariko agace ka kane rwihagararaho rugatsindamo amanota 25-13.

Byatumye rubona intsinzi ya mbere ku manota 82-68.

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na hamwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

Muri rusange iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 30, ryitabiriwe n’amakipe 16.

Itsinda B rigizwe na Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinea; C rigizwe na Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali mu gihe D ririmo Sénégal, Cameroun, Sudan y’Epfo na Uganda.

Abakinnyi b’u Rwanda bazasubira mu kibuga ku wa 26 Kanama saa 18:00, ubwo bazaba bahatanye na Angola.

Abafana bemerewe kureba iyi mikino ni abipimishije COVID-19 bikagaragara ko ari bazima, kandi bakaba barikingije nibura urukingo rumwe.

Ibiciro byo kureba iyi mikino biri hagati ya 7000 Frw, 10.000 Frw na 15.000 Frw bitewe n’ahoumuntu ashaka kurebera umukino.

Iyi mikino izasozwa ku wa 5 Nzeri.

Iri rushanwa ryafunguwe mu birori birimo imbyino

Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu mukino

Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Ibyishimo byari byose ku bafana

Ikipe y’u Rwanda yabonye umutsindo ku mukino wa mbere