Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, u Rwanda rwinjije 158,538,598$ mu musaruro wacurujwe ku isoko mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo NAEB yatangaje raporo igaragaza ingano y’umusaruro woherejwe mu mahanga n’inyungu yavuyemo mu mezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2021.
Izi 158,538,598$ zingana na miliyari zisaga 160 Frw zihwanye n’izamuka rya 39% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, aho u Rwanda rwinjije miliyoni 114,054,060$.
Inyungu y’ibihingwa birimo ikawa, icyayi n’ibireti yazamutseho 36% igera kuri 63,756,967$, ivuye kuri 46,851,502$ yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.
Ni mu gihe ibindi bihingwa bisigaye amafaranga byinjije yazamutseho 41% akagera kuri 94,781,631$, avuye kuri 67,202,558$ yinjiye mu mwaka wabanje.
NAEB yakomeje iti “Izamuka ry’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ni umusaruro w’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu gukumira ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi harimo n’urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga, isubukurwa ry’urujya n’uruza rw’abantu no kuba ubukenerwe ry’ibi bihingwa mu mahanga bukomeje kwiyongera.”
Inyungu yavuye mu cyayi cyoherejwe mu mahanga yazamutseho 25.5% igera kuri 23,671,779$, ivuye kuri 18,853,622$ yabonetse mu gihembwe cya kabiri mu mwaka wabanje.
NAEB yatangaje ko izamuka ry’amafaranga yinjiye ryashingiye ahanini ku izamuka ry’ingano y’icyayi cyoherejwe mu mahanga cyazamutseho 6.9%, kikagera kuri toni 7,634, zivuye kuri toni 7,140.9 mu mwaka wa 2020/2021.
Igiciro fatizo ku isoko mpuzamahanga nacyo cyarazamutse kigera ku madolari 3.10 ya Amerika ku kilo, kivuye ku madolari 2.65/kg mu mwaka wabanje.
Ku bijyanye n’Ikawa, inyungu yageze ku madolari ya Amerika 38,427,853 ivuye ku 26,111,829$ yabonetse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020/2021.
Bihwanye n’izamuka rya 47%, ryashingiye ahanini ku giciro cyiza ikawa y’u Rwanda yaguzweho ku isoko mpuzamahanga.
Icyo giciro cyageze ku madolari 4.9/Kg kivuye ku madolari 3.7/Kg mu gihembwe cya kabiri mu mwaka wa 2020/2021.
Ibyo kandi bijyana n’uko ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga yazamutseho 15.5% ugereranyije ibihembwe bya kabiri by’imyaka ya 2020/2021 na 2021/2022.
Mu bindi bihingwa, inyungu yavuye mu bijyanye n’imboga zoherejwe mu mahanga yazamutseho 3.3%, mu mbuto izamukaho 34.6% naho mu ndabo izamuka 48.8%.