Perezida Ndayishimiye Yakiriye Uhagarariye Israel Mu Burundi

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 01, Gashyantare, 2022, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu  Biro bye Aleligne Admasu wagiye yo guhagararira Israel, ariko afite icyicaro muri Ethiopia. Muri  Ambasade 23 ziba mu Burundi nta Ambasade ya Israel ihaba.

Yari yaje kumugezaho impapuro zimwemerera guhagarira Leta ya Yeruzalemu mu Burundi.

Admasu  asanzwe ahagarariye inyungu za Israel muri Ethiopia aho yagiye muri Werurwe, 2021.

Muri iki gihe Israel iri kugarurakana imbaraga nyinshi mu mubano wayo n’ibihugu by’Afurika.

- Advertisement -

Ibi kandi ni ngombwa ku gihugu gishaka kuzabona umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Israel isanganywe umubano mwiza n’u Rwanda.

Ambasaderi Aleligne Admasu uhagarariye Israel mu Burundi yavutse mu mwaka wa 1961 avukira muri Ethiopia.

Ni Umuyahudi ukomoka muri Ethiopia.

Yize Politiki n’ubukungu muri Israel mu mwaka wa 1988 yiga muri Kaminuza y’i Tel Aviv.

Yize n’andi mashuri arimo n’uburezi.

Ambasaderi Admasu yabaye mu ngabo za Israel ndetse  aza no gufasha mu gikorwa cyo gucyura Abayahudi babaga muri Ethiopia mu kiswe Operation Salomon.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel hari inyandiko ivuga ko Ambasaderi Admasu ari na rwiyemezamirimo ujya winjiza amafaranga binyuze mu biganiro bisana imitima kandi bigatera akanyabugabo , ibyo bita motivational speeches.

Mbere y’uko yoherezwa muri Ethiopia, ngo ahagararire yo inyungu za Israel, yari asanzwe akora imirimo tuvuze haruguru.

Asanzwe ahagarariye Israel muri Ethiopia

Bivugwa ko yashinze ishyaka ryitwa Israel Brotherhood for Social Equality.

Ni umugabo wubatse ufite abana bagera kuri batanu.

Ubwo yakirwaga mu cyubahiro cya gisirikare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version