U Rwanda Rwinjije Miliyoni $121 Mu Bukerarugendo Mu 2020

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukerarugendo mu gihugu, ku buryo inyungu yavuyemo yamanutse cyane ikagera kuri miliyoni $121, ivuye kuri miliyoni $498 zabonetse mu 2019.

Ni igabanyuka ringana nibura na 75%, ryatewe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yagiye afatwa arimo gufunga imipaka na guma mu rugo.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Ariella Kageruka, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko urwego rw’ubukerarugendo mu mwaka ushize rwazahaye cyane, ariko muri iki gihe rugaragaza ibimenyetso byo kuzahuka.

Hari mu mihango wo gutangaza ibijyanye n’umuhango wo kwita izina abana 24 b’ingagi, uzaba ku wa 24 Nzeri 2021, mu buryo bw’ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -

Yagize ati “Urwego rw’ubukerarugendo mu mwaka ushize rwagize ingorane nyinshi zishingiye ku cyorezo cya COVID-19. Mu mwaka ushize urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni $121, zivuye hafi kuri kimwe cya kabiri cya miliyari yinjiye mu 2019.”

Gusa ngo hari icyizere ko uyu mwaka iyi nyungu izazamuka, hashingiwe ku buryo ibintu byinshi bikomeje gufungurwa.

Yavuze ko guhera muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga ibihumbi 246, gusa imibare y’abinjira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali iracyari hasi, kuko nibura ni 30% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2019.

Kageruka yakomeje ati “Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bijyanye no kwakira inama, rwakiriye ibikorwa mpuzamahanga 20 byitabiriwe n‘abantu bagera mu 2500.”

Ibyo bikorwa birimo Basketball Africa League (BAL), bibarwa ko yasigiye u Rwanda nibura miliyoni $5.3.

Icyizere kandi gishingiye ku bantu basura za pariki mu gihugu bakomeje kwiyongera, ku buryo kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga zinjije miliyoni $3.1, zisurwa n’abashyitsi bagera mu bihumbi 80.

Kageruka yavuze ko bigaragara ko mu kuzahura ubukerarugendo ari urugendo rurerure, ariko ibimenyetso bihari uyu munsi bitanga icyizere.

Mu gihe uru rwego ruzahuka, hari na bimwe mu bikorwa biteganywa ko bizatangizwa mu gihe cya vuba, byitezweho kurushaho gukurura ba mukerarugendo.

Birimo imyidagaduro izwi nka ‘Hot air balloon’ ifasha abantu kugendera mu kirere, no kubasha gutembera ikiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato bwiswe Queen Kivu Uburanga, buzaba burimo hotel icungwa na Mantis Collection.

Hategerejwe kandi umusaruro ufatika ku bufatanye n’amakipe mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, ku bufatanye n’amakipe ya Arsenal F.C. na Paris Saint Germain.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version