Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwiyemeje Kuzamura Ubufatanye Na Congo-Brazzaville No Mu Bya Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwiyemeje Kuzamura Ubufatanye Na Congo-Brazzaville No Mu Bya Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2021 6:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni icyemezo gikubiye mu masezerano yaraye asinywe hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi. Ibindi biyakubiyemo ni ubutwererane mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi n’izindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta niwe wayasinye n’aho ku ruhande rwa Congo- Brazzaville yashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Denis Christel N’guesso.

Akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamira imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta yagize ati: “ U Rwanda na Congo-Brazzaville twiyemeje gukomeza gukorana kugira ngo duhe imbaraga inzego twari dusanzwe dukoreremo ubutwererane.”

Content d’avoir coprésidé avec @ChristelSassou la 5ème Grande Commission Mixte Rwanda🇷🇼-Congo🇨🇬Nous nous sommes engagés à construire un partenariat stratégique et à renforcer la coopération entre nos deux pays frères.

— Vincent Biruta (@Vbiruta) November 24, 2021

Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ariko ugomba gukomeza gutezwa imbere mu ngeri zitandukanye.

Ikindi ni uko ariya masezerano yagombaga kuba yarasinywe imbonankubone mu nama ya gatanu hagati yari buhuze abayobozi ku mpande zombi ariko ntiyakunda kubera COVID-19.

Yari bubere i Brazzaville.

Biteganyijwe ko indi nkayo izabera i Kigali mu bihe biri imbere.

u Rwanda rusanzwe rubanye neza na Congo Brazzaville
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta ashyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye.
Bagenzi be b’i Brazzaville nabo bayashyizeho umukono
TAGGED:BirutaBrazzavilleCongofeaturedMinisiteriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yatanze Inshingano Ajya Ku Rugamba
Next Article COVID-19 Yitwa ‘Botswana’ Iranduza Kurusha Iyiswe ‘Delta’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?