Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwoherereje Palestine Imfashanyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwoherereje Palestine Imfashanyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2023 3:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yahorereje  abaturage ba Palestine bahunze Gaza inkunga igizwe n’ibiribwa, imiti n’amazi. Ni inkunga yo kubagoboka mu bibazo barimo nyuma yo guhunga ibitero by’indege za Israel ziri kwihimura kuri Hamas.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi rivuga ko impunzi zo muri Palestine zahunze Gaza zirenga miliyoni mu gihe kigiye kurenga ibyumweru bibiri.

Indege y’u Rwanda itwara imizigo ya Rwandair Cargo niyo yajyanye iriya mfashanyo iyigusha ku kibuga cy’indege cy’ubwami bwa Jordania.

Yakiriwe n’abakozi b’Ikigo cy’abagiraneza bo muri ubu bwami kitwa Jordanian Hashemite Charitable Organization (JHCO).

Kuri X, ubuyobozi bw’uyu Muryango bwanditse buti: “ Twakiriye inkunga y’abagiraneza bo mu Rwanda igenewe abaturage bahunze Gaza. Igizwe n’amata n’ibindi biribwa.”

Ibyo biribwa cyangwa ibinyobwa bigizwe na toni 10 z’ifu ivanze y’ibinyampeke ya Nootri, ikaba igizwe na soya, ingano n’ifu y’amata.

NOOTRI ni ifu ikorwa n’uruganda nyarwanda rukora ibiribwa cyangwa ibinyobwa bikize ku ntungamubiri zitandukanye.

Nyuma y’ibitero umusubizo Israel yagabye kuri Gaza, ubu iki gice cy’isi nta mazi gifite, nta biribwa n’imiti ni mike cyane.

Abana n’abagore cyane cyane abatwite nibo bahuye n’akaga kurusha abandi, bakaba bagomba gutabarwa uko bishoboka kose.

Hagati aho amakuru Taarifa ifite avuga ko mu minsi mike iri imbere, Perezida Kagame azasura ubwami bwa Arabie Saoudite kugira ngo aganire n’ibihugu by’Abarabu ku bibazo biri ku isi harimo n’intambara hagati ya Israel na Hamas.

Icyo gihe kandi azaba yitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Future Investment Initiative Business Conference izaba ibaye ku nshuro ya karindwi.

Izaba hagati y’italiki ya 24 n’italiki ya 25, Ukuboza, 2023.

Ubwo indege yari igeze ku kibuga cy’indege cya Amman
U Rwanda rwahaye Palestine ifu ikize ku byubaka umubiri
Rwabahaye toni 10 z’ibiribwa n’amata yo kwita ku bana n’abagore batwite
TAGGED:AbagoreAbanaAmatafeaturedIbiribwaImfashanyoKagamePalestine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hatangijwe Urubuga Rw’Ikoranabuhanga Rwo Guha Abana Uburere
Next Article Tubanye Neza N’u Rwanda Kandi Bizakomeza- Amb Wa Koreya Y’Epfo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?