Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Clare Akamanzi yashimye ko imikoranire y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, yongerewe igihe cy’imyaka itanu.
Yavuze ko mu myaka ibiri ibanza y’ubu bufatanye u Rwanda rwari rumaze rwakira imikino ya nyuma ya BAL, rwungutse miliyoni $9.
Amasezerano yo kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na BAL azatuma rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma mu mwaka wa 2025 n’uwa 2027 kandi rukazakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028.
Igikorwa cyo kuvugurura aya masezerano kitabiriwe n’Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo n’abandi.
Muri aya masezerano, harimo ko Visit Rwanda izakomeza kuba intero mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda imahanga no kureshya ba mukerarugendo.
Abakinnyi bose bazajya baba bambaye imyenda iriho Visit Rwanda, Rwandair nayo izakomeza kuba ikigo cy’ifatizo mu gutwara abakinnyi cyangwa abandi bazitabira iriya mikino.
BAL and @RDBrwanda just announced a multi-year extension of their existing collaboration that will see the BAL continue to play games at @bkarenarw in Kigali, including the BAL Playoffs and Finals in 2024, 2026 and 2028. @FlyRwandAir – Rwanda’s national airline – will continue… pic.twitter.com/xXxDYijUbG
— Basketball Africa League (@theBAL) June 19, 2023
Perezida wa BAL witwa Amadou Gallo Fall ashima imikoranire hagati y’ikigo cye na RDB mu gihe bamaze bakorana kandi akemeza ko bizarushaho kuba byiza mu gihe kiri imbere.
Clare Akamanzi nawe avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri RDB ishimishijwe no gukomeza gukorana na BAL mu myaka itanu iri imbere.
Avuga ko iyo mikoranire izatuma ubukerarugendo burushaho kuzamuka, bigateza imbere siporo kandi bigaha abashoramari amahirwe yo kubona ahandi bashora bakunguka.
N’ubwo mu rwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari, imikoranire y’u Rwanda na BAL ari ingirakamaro, abakunzi ba Siporo ntibaranyurwa n’urwego amakipe ahagararira u Rwanda agarukiraho mu mikino ya BAL.
Nk’ubu mu mikino ya BAL iherutse kubera muri BK Arena, ikipe yari ihagarariye u Rwanda ari yo REG BBC yatsinzwe n’iyo muri Cameroun yitwa FAP ku manota 66 kuri 63.
Icyo gihe na Perezida Paul Kagame yari yaje kureba uyu mukino.
Basketball Africa League : Icyizere REG BBC Yari Yahaye Abanyarwanda Cyaraje Amasinde