Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ububanyi N’Amahanga Burakomeje, Kagame Yaganiriye Na Lourenço
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ububanyi N’Amahanga Burakomeje, Kagame Yaganiriye Na Lourenço

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2025 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye aganiriye na João Lourenço uyobora Angola akaba asanzwe ari umuhuza mu kibazo u Rwanda rufitanye na DRC.

No mu biganiro baraye bagiranye bagarutse k’ugushakira igisubizo kirambye umutekano muke uri gufata indi ntera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa X yanditseho ibikubiye mu kiganiro yagiranye na mugenzi we.

Yanditse ati: “Uyu munsi, nagiranye ikiganiro cyubaka na Perezida João Lourenço.  Twaganiriye ku kamaro ko gushaka umwanzuro w’igihe kirekire kandi urambye ku bibazo bikomeje kubera muri RDC. Twongeye kwiyemeza gukorana n’abandi ku mugabane kugira ngo haboneke igisubizo, ndetse tunaganira ku gukomeza gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi mu bihe biri imbere”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Intambara hagati aho irakomeje muri kariya karere.

Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, abarwanyi ba M23 baravugwaho gushaka kujya no gufata uwa Bukavu.

Ingabo za DRC zarwaniraga muri Goma zarahahunze zimwe ziza mu Rwanda kandi ziza ari nyinshi kuko zigera ku bantu 113.

Abacanshuro bazifashaga nabo bacishijwe mu Rwanda boherezwa iwabo, abenshi muri bo bakaba ari abo muri Romania.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bayobora EAC mu nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ko uko bigaragara ko Tshisekedi adashaka amahoro.

- Advertisement -

Yatanze ingero z’uko iyo aza kuba ayashaka atari kwanga ko imishyikirano ya Nairobi yayoborwaga na Uhuru Kenyatta ihagarara, hakiyongeraho ko yanze ko akomeje no kuzana amananiza ku mishyikirano ibera i Luanda muri Angola.

Kagame kandi yaboneyeho no kwerurira amahanga ko DRC izishyura kuba yararashe ikica Abanyarwanda batandatu.

Bishwe n’amasasu yarashwe mu Rwanda ku wa Mbere w’iki Cyumweru bikozwe n’ingabo za DRC zari zihanganiye na M23 mu Mujyi wa Goma.

Imyanzuro yavuye mu nama y’Abakuru ba EAC iherutse kubera i Nairobi igaragaza ko batewe impungenge n’uko umutekano muke muri DRC ukomeza kuzamba bigaragarira mu myigaragambyo n’ibitero byagabwe  kuri Ambasade z’ibihugu byinshi birimo n’ibyo mu muryango wa EAC.

Harimo izo batwitse baranazisahura.

Abakuru b’ibihugu impande zose ziri mu ntambara guhagarika imirwano.

Basabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’impande zose harimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanira uburenganzira bwabo butubahirizwa.

Kugeza ubu Ihuriro AFC/M23 ryamaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma by’umwihariko,.

Abayobozi baryo baraye batangarije abanyamakuru intego yabo ari ugufata Umurwa mukuru wa DRC ari wo Kinshasa.

TAGGED:featuredKagameM23TshisekediUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na Israel Bongereye Umubano Mu Gihe Rutabanye Neza Na Afurika y’Epfo 
Next Article Abakomando 531 Ba RDF Barangije Amasomo Ahambaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?