Nyanza: Umusaza Akurikiranyweho Gusambanya Umwana W’Umuhungu

Mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza haravugwa umusaza w’imyaka 60 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka itanu.

Uwo musaza asanzwe atuye mu Mudugudu wa Cyegera, bikaba bikekwa ko yasambanyije uyu mwana mu ijoro ryo kuri uyu wa 01, Kamena, 2024 ubwo uyu musaza yajyaga mu kagari ka Migina mu Murenge wa Muyira gutora Nyina w’uriya mwana ngo ajye kumuraza.

UMUSEKE uvuga ko bageze mu nzira aho umugore yari ari kumwe n’umwana we, umugore anyura mu kabari n’aho uwo musaza akomezanya n’umwana.

Mu gukomeza urugendo, bageze mu rugo (rw’umugabo) uwo musaza aryamana n’umwana, bukeye umwana abwira Nyina wari waraye mu kabari ko uwo musaza yamusambanyije mu kibuno.

Umwana akimubwira ibyabaye, undi yahise ajya kwa muganga kuko yari anabonye ibimenyetso ko umwana we ashobora kuba yasambanyijwe.

Uwo mwana yajyanywe mu bitaro bya Nyanza, naho ukekwaho icyo cyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruramufata.

Hari andi akuru avuga ko uwo musaza nta mugore yabanaga nawe, umwana si uwe na Nyina ntiyari umugore we mu buryo ‘bwemewe n’amategeko’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version