Rubavu: Mu Ijoro Rimwe Urubyiruko 29 Rukekwaho Ubujura Rwafashwe

????????????????????????????????????

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ifatanyije n’inzego z’ibanze bafashe  abantu 29 bafatiwe mu bikorwa Umurenge wa Gisenyi bakurikiranyweho  ubujura.

Biganjemo urubyiruko, bakaba barafatiwe mu mukwabo waraye ukorewe mu Tugari tugize Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Rukundo Mucyo avuga ko gufata bariya bantu bakekwaho ubujura ari ibikorwa Polisi isanzwe ikora kandi ikorana n’izindi nzego harimo n’iz’ibanze.

Amakuru avuga ko mu bafashwe harimo n’abari bahagaze mu mayira abiri bashaka gushikuza abantu amasakoshi.

- Advertisement -

Yaba Polisi yaba n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bavuga ko bari bamaranye iminsi amakuru abarangira aho bariya bantu bakoreraga biriya byaha.

Ikindi ni uko mu bafashwe harimo n’abakobwa n’ubwo ari bake.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryakeye.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukunze gufatirwamo abacuruza urumogi, abinjiza caguwa n’abandi bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Abafashwe ni urubyiruko rwiganje

Akenshi baba babivana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu byerekeye ubujura, mu minsi ishize hari abantu bari bafunzwe bakurikiranyweho ubujura, barekuwe.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama  Inama y’Abaminisitiri yateranye Taliki 08, Nzeri, 2022 .

Harimo  imyanzuro irimo n’uw’uko imfungwa 1803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa zifungurwa ariko by’agateganyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version