Ubudage Bwiyemeje Kugira Igisirikare Kiruta Ibindi Mu Burayi

Minisitiri w’Intebe w’u Budage( Chancelier) olaf Scholz yabwiye abasirikare bakuru mu ngabo ze ko igihe kigeze ngo u Budage bube igisirikare gifite ibikoresho bihambaye kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose mu Burayi.

Scholz yabivuze mu nama yagiranye n’abasirikare be bakuru, ababwira ko igihe cyose u Budage bwamaze budafite igisirikare gikomeye bwibwiraga ko buturanye n’inshuti kandi ko kugira ingabo n’igisirikare bikomeye ‘byabuteranya n’inshuti’ yitwa Amerika.

Icyakora ngo byari ukwibeshya kubera ko ngo igihe kigeze ngo Abanyaburayi bagira  igisirikare cyabo kandi gikomeye.

Olaf Scholz yabwiye abasirikare bakuru mu ngabo ze ati: “ Twe Abanyaburayi tugomba gufata umutekano wacu mu biganza byacu. Tugomba kandi kugira uruhare mu bikorerwa muri OTAN ntidukomeze kubiharira abandi.”

- Advertisement -

AFP yirinze kwerura ngo ivuge ko u Budage bwashakaga kubwira Abanyaburayi ko batagombye guhora bategereje ko Amerika iba ari yo ishyira amafaranga menshi muri OTAN ahubwo ko nabo bagombye kugira igisirikare gikomeye gishobora kwitunga no kwirinda ubwacyo bitabaye ngombwa ko bahora barambirije ku Banyamerika.

Olaf Scholz mu Biro bye

OTAN ni ihuriro ry’ibihugu bikora ku Nyanja ya Atlantique byihuje ngo bijye bitabarana.

Amerika niyo ikomeye muri byo kuko ariyo itanga amafaranga menshi kugira ngo imirimo ikorwe neza.

Igihugu cya kabiri gitanga amafaranga menshi ni Turikiya.

Ubwo Amerika yayoborwaga na Donald Trump yakunze kuvuga ko ibindi bihugu by’u Burayi biyinyunyuza imitsi kuko ari yo itanga amafaranga menshi mu mikorere ya OTAN.

Trump yashakaga ko Abanyaburayi bagira uruhare runini mu mikorere ya OTAN kugira ngo nayo idakomeza gutanga amafaranga menshi.

Aho Trump atsindiwe amatora ntiyongere kuyobora Amerika , uwamusimbuye Joe Biden asa n’utarakomeje muri uwo mujyo cyane cyane ko igihugu cye cyahise kijya mu bindi bibazo birimo no guhangana n’u Burusiya muri Ukraine.

Ni ngombwa kuzirikana ko u Budage busanzwe ari cyo gihugu cya mbere gikize mu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Bwigeze kandi no kuba ubwa mbere bwari bufite igisirikare cya mbere gikomeye mu Burayi .

Hari mbere y’Intambara ya Kabiri y’isi yose, icyo gihe bukaba bwarayoborwaga na Adolf Hitler.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version