Mu Bushinwa Inzu Y’Amagorofa 42 Yahiye

 Mu Mujyi wa Changsha mu Bushinwa yagashwe n’inkongi. Amafoto yatangajwe na CCTV arerekana inkongi ikongora igice cy’imwe cy’uyu muturirwa ugeretse inzu 42.

Ni inzu yari isanzwe ikorerwamo n’ikigo gikora iby’itumanaho kitwa China Telecom.

Abantu babyaye bari mu mihanda ikikije iyo nzu, bahise bava mu modoka amaguru bayabangira ingata banga ko iri nzu yaza kubagwira.

Ni ibintu byari biteye ubwoba!

- Advertisement -

Kugeza ubu, Polisi ntiratangaza abapfiriye muri biriya byago.

Umujyi wa Changsha ni wo murwa mukuru w’Intara ya Hunan ituwe na Miliyoni 10 z’abaturage.

Inzu yahiye ifite uburebure bwa metero 218,  ikaba yaruzuye mu mwaka wa 2000.

Mu mwaka wa 2021 muri Nyakanga hari inzu y’ububiko bw’ibikoresho yafashwe n’inkongi abantu 15 bahasiga ubuzima.

Byabereye mu Ntara ya Jilin iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Bushinwa.

Hari abandi bantu bantu 25 bahakomerekeye kubera ubushye.

Iyi nzu isanzwe ikorerwamo n’ikigo cy’ikorabuhanga mu by’itumanaho
Ifite uburebure bwa metero 218
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version