Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubudehe Buvuguruye: Hari abavuga ko nta butaka bafite kuko bafite buto
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubudehe Buvuguruye: Hari abavuga ko nta butaka bafite kuko bafite buto

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2020 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
?????????????????????????????????????????????????????????
SHARE

Umwe mu bashyira abaturage batuye mu byiciro by’Ubudehe bivuguruye avuga ko kimwe mu bibazo bari guhura nabyo ari uko hari abaturage bavuga ko nta butaka bafite kandi bafite nka are ebyiri, eshanu, icumi n’izindi nke. Bazi ko ubufite ubutaka ari ufite hegitari.

Avuga ko kubeshya ku ngano y’ubutaka umuntu atunze biba imbogamizi mu kumenya icyo yafashwa kugira ngo ubwo butaka burusheho kumubyarira umusaruro.

Taarifa yamenye ko ibibazo abaturage babazwa bigaruka kuri ibi bikurikira:

-Kumenya abagize umurango:

Babanza kubaza umukuru w’Umuryango niba yemera kubazwa.

Iyo abyemeye bamubaza ‘umubare w’abagize umuryango we muri iki gihe.’

Nyuma yo gusubiza babaza nyiri urugo icyo apfana na buri wese mu bandi bagize umuryango , baba umugore, abana cyangwa abandi bawubamo.

Nyiri urugo kandi abazwa niba amazina y’abagize umuryango we yanditswe neza kugira ngo hatagira uwo bibeshyaho ku mwirondoro.

Abazwa kandi igihe yavukiye , akabazwa kandi niba uwo bashakanye barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, niba babana mu bwumvikane, cyangwa se niba baratandukanye mu buryo nabwo bwemewe n’amategeko.

-Ushinzwe kubaza umuturage amubaza niba ashoboye gukora , n’umurimo akora ndetse n’igihe umura kugira ngo umuzanire inyungu.

Abazwa niba ari nyakabyizi, niba akorera Leta cyangwa yikorera(umucuruzi, umunyabukorikori…) n’ibindi.

Ikindi nyiri urugo abazwa ni ukumenya niba afite telefoni igendanwa.

Umunyamakuru wa Taarifa uri mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ababarura abaturage bari kubasanga mu ngo zabo, bava ku rugo rumwe bajya ku rundi.

Avuga ko imbogamizi ababarura bari guhura nayo ari uko bari gusanga ba nyiri ingo badahari kuko bakiri mu kazi.

Muri Kigali abari gukora ibarura ni abasore n’inkumi b’abakorera bushake mu gukumira ibyaha bazwi ku izina rya Youth Volonteers.

Amakuru yahawe  n’abaturage avuga ko kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru ari bwo igikorwa kizakorwa neza kuko ari bwo abaturage bazaba bari mu ngo zabo.

TAGGED:featuredKigaliNyaruguruUbudehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwo muri RWAMREC avuga ko iby’uko nta nkokokazi ibika isake ihari bidakwiye
Next Article Abanyarwanda 205 bagiye muri Israel kwiga ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?