Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufaransa: Abaturage Bariye Karungu Kubera Umupolisi Wishe Umwana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubufaransa: Abaturage Bariye Karungu Kubera Umupolisi Wishe Umwana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2023 5:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage b’i Paris n’ahandi mu Bufaransa barakajwe n’umupolisi warashe ingimbi arayica. Nyuma y’uko bibaye, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyakozwe ari ibintu bidakwiye ‘kubabarirwa’.

Umwana warashwe yari afite imyaka 17 y’amavuko.

AFP yanditse ko Polisi y’Ubufaransa yamaze kwegeranya abapolisi 2,000 bo kohereza hirya no hino mu gihugu gukoma imbere abigaragambya kuko umujinya ari mwinshi mu baturage.

Bivugwa ko uriya mupolisi yarashe mu gituza uriya musore wari utwaye imodoka, hanyuma abeshya icyabimuteye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyuma y’uko amurashe bikagaragara mu mashusho, abanyapolitiki n’ibyamamare barabyamagaye, biba bibaye gukoza agati mu ntozi.

Umwana warashwe yitwa Nael M.

Abapolisi baramurashe arapfa, imodoka igonga ipoto

Umupolisi yisobanuye avuga ko yarashe uriya mwana kubera ko undi yaje ashaka kumugonga.

Icyakora video yaje gusuzumwa neza n’abanyamakuru ba AFP basanze ibyo umupolisi avuga bihabanye n’uko bigaragara muri iyo video.

Video igaragaza abapolisi babiri bagaze iruhande rw’imodoka uwo musore yari yicamo umwe amutunga imbunda, humvikana umuntu abwira uwo mwana ko agiye gukubitwa isasu mu gahanga.

- Advertisement -

Umwana ngo yahise yatsa imodoka ahunga, ariko imodoka irenga umuhanda umwana arapfa.

Nta gihe kinini amashusho aba arasakaye, maze abaturage barahaguruka batangira gutwika amapine y’imodoka.

Kugeza ubu imodoka 40 zamaze gutwikwa, abapolisi 24 barakomereka mu gihe abandi bantu 31 batawe muri yombi.

Ni ikibazo giherutse no kuvugwaho mu Nama y’Abaminisitiri yari yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron ndetse na Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne.

TAGGED:AbapolisiAmasasuBufaransaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Pasiteri ‘Inzahuke’ Yasezeweho
Next Article Rutsiro Yahawe Umuyobozi Wari Usanzwe Muri MINALOC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?