Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye

Emmanuel Macron

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye cyemeye mu buryo budasubirwaho ko Palestine ari igihugu kigenga byuzuye. Ubwo yabivugiraga mu Nteko rusange ya UN, abari aho bamuhaye amashyi y’urufaya.

Macron yavuze ko kwemera ko Palestine ari igihugu kigenga, kigomba kubaho gituranye na Israel, ari byo byatuma amahoro agaruka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubufaransa bwe buvuga ko Palestine ikwiye kwemerwa n’amahanga, ikaba igihugu gishobora kuvuga rikumvikana mu rwego mpuzamahanga.

Emmanuel Macron yagize ati: “ Guhera ubu, Ubufaransa bwemeje ko Palestine yigenga byuzuye, bukaba bubikoze mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yaboneka hagati yayo na Israel.”

Ubufaransa bwemeje ibi nyuma y’Ubwongereza nabwo bwabyemeje mu masaha yatambutse.

Ibihugu 142 biherutse gutora byemeza ko bishyigikiye ko Palestina yigenga, ibyo bihugu birimo n’u Rwanda.

Icyakora Israel na Amerika ntibibikozwa.

Muri Afurika ibihugu bibiri nibyo bitagize icyo bibivugaho, ibyo bikaba ari Cameroun na Eritrea.

Bwa mbere ubwo byavugwaga ko Ubufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine bwuzuye, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yatangaje ko icyo cyemezo kidakwiye, ko kije gutera Hamas akanyabugabo ko gukomeza iterabwoba.

Netanyahu yahise yandikira Macron ibaruwa ikubiyemo uko Yezuralemu yafashe uwo mwanzuro, avuga ko ibyo Paris yakoze bidakwiye.

Yanditsemo ko muri iki gihe Ubufaransa bwabaye ahantu hakorerwa ibikorwa byibasira Abayahudi, ko ubutegetsi bwabwo bukwiye kurwanya icyo kintu.

Macron yaje kumusubiza, amubwira ko ibyo ashinja Ubufaransa nta shingiro bifite, ahubwo ko ibyo bukora bigamije gutuma Uburasirazuba bwo Hagati buzagira amahoro arambye.

Ibihugu bishyigikiye ko Palestine yigenga, bivuga ko icyo gihe nikigera, izaba Leta itarangwamo ubutegetsi bwa Hamas, umutwe wa politiki na gisirikare umaze imyaka myinshi utegeka Gaza kandi uhanganye na Israel ku bufatanye na Iran.

Nyuma ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa nicyo gihugu gituwe n’Abayahudi benshi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version