Ubufatanye Bw’Ingabo Z’U Rwanda N’Iza Centrafrique Buri Kwiyongera

Ingabo za Centrafrique n’iz’u Rwanda zirashaka ko ubufatanye bwazo burenga kurwanya inyeshyamba zimaze iminsi zugarijwe ubutegetsi bw’i Banqui ahubwo bukagera no mu zindi nzego zirimo n’amahugurwa.

Ni muri uru rwego  Umugaba mukuru w’ingabo za Centrafrique Major General Zéphlin Mamadou yahuye na mugenzi uyobora Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura basinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu Ukwakira 2019 hari harasinywe imbanziriza mushinga w’aya masezerano, uruzinduko rwa General Mamadou rukaba rwarabaye mu rwego rwo kuyasinya burundu, kandi bidatinze agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umukono washyizwe ku kiswe Implementation Protocol in Areas of Operations and Training, kikaba ari ikindi kiciro kigeze ya masezerano twavuze haruguru yasinywe muri 2019.

- Advertisement -

Umwihariko w’amasezerano yaraye asinywe ni uko azafasha ibihugu byombi gufatanya mu byerekeye gutoza ingabo mu nzego zumvikanyweho n’ibice byombi.

Gen Mamadou yagize ati: “Nazanye n’itsinda ry’abasirikare bakuru kugira ngo tuganire n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda uko twarushaho gukorana mu nzego zirimo no guhugurana cyane cyane mu myitozo. Twari twaragiranye amasezerano mu myaka ya 2019.”

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitse ko kugeza ubu hari batayo ebyiri z’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique ndetse n’irindi tsinda ry’abaganga, zikaba zikora mu rwego rwo kuhagarura amahoro binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Impande zombi zabanje kugirana ku bufatanye
Gen Jean Bosco Kazura asinya
Gen Mamadou nawe yasinye kuri ariya masezerano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version