Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutse Kuri 20.6% Mu Gihembwe Cya Kabiri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 20.6% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2021, nyamara mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize wasubiye inyuma ku gipimo cya – 12.4%.

Imibare igaragaza ko hagendewe ku biciro ku isoko, umusaruro mbumbe w’igihugu hagati y’amezi ya Mata, Gicurasi na Kamena wageze kuri miliyari 2665 Frw, uvuye kuri miliyari 2177 Frw zabarwaga mu gihe nk’icyo mu 2020.

Muri rusange urwego rwa serivisi rufitemo umugabane munini ungana na 47 %, ubuhinzi bufitemo 25% naho inganda zikagiramo 19%.

Ni imibare ishimishije mu bijyanye n’ubukungu, hashingiwe ku buryo ibikorwa byinshi birimo kugenda bifungurwa hubahirizwa ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Bijyanye n’uburyo inzego z’ubuzima zikomeje gukingira abantu benshi bashoboka, ku buryo umubare w’abaremba n’abapfa wagabanyutse cyane. Imibare y’abandura nayo ikomeje kugenda imanuka.

Izamuka rikomeye mu gihembwe cya kabiri ryagaragaye cyane mu bikorwa by’inganda byazamutse kuri 30 ku ijana.

Imibare ya NISR igaragaza ko byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda, aho nk’urwego rw’ibikoresho byo mu nzu byazamutseho 111 ku ijana, ibijyanye n’imiti bizamukaho 39% naho ibijyanye n’ibyuma n’imashini bizamukaho 47 ku ijana.

Urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7% bitewe ahanini n’izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse kuri 7 ku ijana, nubwo ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 2 ku ijana.

Urwego rwa serivisi rwo rwazamutseho 24 ku ijana.

Byatewe ahanini n’ibikorwa by’ubucuruzi byazamutseho 34 ku ijana, iby’ubwikorezi bizamukaho 48 ku ijana, mu gihe ibijyanye n’uburezi byazamutse 168 ku ijan. Ibijyanye n’itumanaho byazamutse kuri 28 ku ijana mu gihe ibijyanye na serivisi z’imari byazamutse 19 ku ijana.

Bigaragara ko ubukungu butangiye kuzahuka ku rwego rwo hejuru, nyuma y’imanuka rikabije ry’umusaruro mbumbe w’igihugu guhera mu mwaka ushize ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu gihugu muri Werurwe 2020.

Icyo gihe hashyizweho guma mu rugo yihariye igihembwe cya kabiri cy’umwaka, ituma umusaruro mbumbe ugabanyuka kuri -12.4%. Imipaka yarafunzwe, bikajyana n’uburyo ari ingamba zari zafashwe mu bihugu byinshi ku isi.

Mu gihembwe cya gatatu ubukungu bwasubiye inyuma gake kuri -3.6% kuko guma mu rugo yari yakuweho ndetse ibihugu byinshi bitangiye kwiga uko ubuzima bwakomeza mu bihe by’icyorezo, mu gihembwe cya kane biba -0.6%.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021 umusaruro mbumbe w’igihugu wavuye muri kuramo, uzamuka 3.5%.

Bigaragara ko uko inkingo zarushaho kuboneka abantu bagakingirwa ari benshi ndetse ibikorwa byinshi bigafungurwa, icyorezo kikarushaho gucogora, umusaruro mbumbe w’igihugu uzarushaho kuzamuka.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wose buzazamuka kuri 5.7 ku ijana, nyuma yo gusubira inyuma kuri 0.2 ku ijana mu 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version