Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Hagati Y’u Rwanda Na Singapore Bwageze No Mu Butabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Ubufatanye Hagati Y’u Rwanda Na Singapore Bwageze No Mu Butabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2022 6:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Dr Faustin Nzezilyayo na mugenzi we wa Singapore Sundaresh Menon baraye basinye amasezerano y’ubufatanye mu butabera. Ni indi ntambwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Singapore nyuma y’ubusanzwe buhari mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu by’ubutabera yarushijeho gushimangirwa kuri uyu wa Mbere taliki 14, Werurwe, 2022 kuko hari hasanzwe andi yasinywe muri Mata, 2021 mu Cyongereza yiswe Memorandum of Understanding for Judicial Cooperation and the Memorandum of Guidance as to the Enforcement of Money Judgments.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda wiwa Harrison Mutabazi rivuga ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Dr Faustin Ntezilyayo yishimiye ko ibyemeranyijweho mu bufatanye mu by’ubutabera mu mwaka ushize( 2021) byagezwe ho ku kigero gishimishije kandi ko bitanga icyizere ko n’ibindi bizakorwa nk’uko byemeranyijwe.

Muri ibyo harimo amahugurwa ku mpande zombi agamije kongerera abacamanza n’abakora muri uru rwego ubumenyi bacyeneye kugira ngo banoze akazi kabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu kazi kabo harimo gutanga ubutabera ku byaha bitandukanye birimo ibifite aho bihuriye n’ubukungu n’imari n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ba Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga ku mpande zombi baraye baganiriye ku mikoranire

Uwo muri Singapore we witwa  Menon avuga ko igihugu cye gisanganywe imikoranire myiza n’u Rwanda kandi ko izakomeza .

Ngo n’ubwo ibi bihugu byombi ari bito, ariko bifite imikoranire ihebuje mu nzego nyinshi harimo no gutanga ubutabera bunoze.

Dr. Ntezilyayo Faustin uyobora Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda avuga ko u Rwanda rwashyizeho Komite ngenzuzi na Komite Nshingwabikorwa zifite inshingano yo kureba uko amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera u Rwanda ruyashyira mu bikorwa.

TAGGED:featuredNtezilyayoRwandaSingaporeUbutaberaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahanzi, Abanyabukorikori… Bagiye Guhugurwa Uko Babikorana Ikoranabuhanga
Next Article Gen Kainerugaba Muhoozi Yongeye Guhura Na Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?