Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Bw’u Rwanda Na DRC Burakomeje

Byagaragariye mu rugendo abayobozi bakuru  mu bya gisirikare n’ubutasi baraye batangiriye gukorera  mu Rwanda baganira uko buriya bufatanye bwakomeza.

Impande zombi zaganiriye uko ibihugu byombi byakomereza ubufatanye bugamije kurimbura burundu imitwe yitwara gisirikare.

Nta gihe kinini gishize itsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda DR Vincent Biruta ryarimo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushnzwe iperereza NISS, Major General Joseph Nzabamwita.

Ntibisanzwe ko abasirikare bakuru b’ikindi gihugu basurana. Biba ari uko hari imigambi bahuriyeho ifitiye akamaro ibihugu byombi.

- Advertisement -

Ibi bishoboka ari uko ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu by’umutekano kandi ku nyungu zabyo byombi.

Mu rwego rw’umutekano, iyo umuturanyi wawe afite umutekano muke burya nawe ruba ‘ruriye abandi rutakwibagiwe.’

Iyi niyo mpamvu ibihugu bituranye biba bigomba gufatanya kugira ngo ahari umutekano muke ugarurwe.

Ubufatanye bw’ingabo za DRC n’u Rwanda bwagirira akamaro abatuye ibihugu byombi kuko bihana imbibi kandi ubu bufatanye si ubwa none.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version