Uko Premier Bet Yateje Imbere Abaturage

Umugereki uyobora ikigo cy’imikino y’amahirwe, Premier Bet Rwanda witwa Apostolos Kalodoukas, yabwiye Taarifa urugendo iki kigo cyakoze mu ishoramari kimazemo imyaka 11 mu Rwanda n’akamaro byagiriye Abanyarwanda.

Mbere y’uko kiza mu Rwanda, ikigo Premier Bet cyabanje gukorera muri Tanzania ariko aho kigereye ino, ubu gifite ahantu 180 abashaka gukina iyi mikino( yemewe n’amategeko) bagisanga.

Mu  mwaka wa 2024  Apostolos Kalodoukas avuga ko bafite intego yo kuzashyiraho ahandi hantu hari hagati ya 20 na 30.

Mu bigwi avuga ko yagezeho, harimo kuba aho iki kigo gikorera hariyongereye, hakiyongeraho no kuzamura imibereho myiza y’abakozi ndetse n’abaturage muri rusange.

- Advertisement -

Mu Rwanda hose, Premier Bet ikoresha abaturage 600 ariko ngo baziyongera bagere ku bantu 800 mu mpera za 2024.

Ikindi yishimira ni uko mu bucuruzi bw’iki kigo,  cyashoboye kunguka kirasora ndetse ngo kimaze gusora agera kuri Miliyari Frw 1 kandi intego ni ukuzagera kuri miliyari Frw 1.4 mu gihe kitarambiranye.

Ibyo byose biri mu biteza imbere igihugu muri rusange.

Apostolos Kalodoukas yabwiye Taarifa ko mu mafaranga yose binjiza, agera kuri 85% ajya mu bahatanira gutsinda mu mikino y’amahirwe bakina.

Umuntu watomboye menshi kugeza ubu ni uwatomboye miliyoni Frw 11.

Ubuyobozi bwa Premier Bet bushima u Rwanda ko rwashyizeho ibikorwaremezo bifasha abashoramari gukora birimo amashanyarazi, murandasi yihuta, kwishyura no kwishyurwa binyuze mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Ikindi kintu iki kigo kishimira ni uko Abanyarwanda bakira bet ari abantu basobanukiwe n’imikino cyane cyane umupira w’amaguru.

Premier Bet Rwanda igira uruhare kandi mu gufasha abashaka akazi kwegerana n’abagatanga, bigakorwa binyuze mu kiswe European Business Chamber of Rwanda.

Hari na gahunda iki kigo gifite yo gukora ubushakashatsi bw’uburyo abantu bahinduka imbata ku bintu runaka, bukazafasha Guverinoma gushyiraho Politiki zitandukanye zo kurinda abaturage icyo kibazo.

Iki kigo kandi cyafashije abatishoboye mu ngeri zitandukanye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bugesera mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga kubona amagare abafasha mu buhahirane n’abandi.

Kandi gikorana n’ibindi bigo mu kugeza serivisi zacyo ku bakiliya mu buryo bwizewe kandi bujyanye n’amahitamo ya buri wese.

Ubuyobozi bwa Premier Bet buvuga ko buzakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo imibereho y’abarutuye irusheho kuba myiza.

Apostolos Kalodoukas mu kiganiro na Taarifa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version