Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubugenzacyaha Bwa Kenya Bwaje Kuganira N’Ubw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubugenzacyaha Bwa Kenya Bwaje Kuganira N’Ubw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2022 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yakiriye mugenzi we uyobora Urwego nk’uru muri Kenya ngo baganire imikoranire.

Kenya ni kimwe mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba gikunze kugaragaramo ibyaha byinshi birimo n’ibikoresha ikoranabuhanga kandi byambuka imipaka.

Urwego rwa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha barwita Directorate of Criminal Investigations.

Abayobozi b’izi nzego baganiriye uko zarushaho gukorana bya hafi mu rwego rwo gutahura, gukumira no kugenza ibyaha byambuka imipaka harimo n’ibikoresha ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Today, RIB Secretary General, @JRuhunga received the Director General of Directorate of Criminal Investigations in #Kenya, Mr George Kinoti who is in #Rwanda for the 9th Africa Working Group meeting for heads of Cybercrime units.@DCI_Kenya pic.twitter.com/KhdVjh3Z1f

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 19, 2022

Ubwo twandikaga iyi nkuru, mu Rwanda hari kubera inama y’abagenzacyaha bo mu bihugu by’Afurika igamije kuganira uko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byakomwa mu nkokora.

Bwana George Kinoti  uyobora ruriya rwego rwo muri Kenya yitabiriye iriya nama yiswe the 9th Africa Working Group meeting for Heads of Cybercrime Units.

The Director General of Criminal Investigations George Kinoti has today paid a courtesy call to his Rwanda counterpart Mr Jeannot Ruhunga, at the Rwanda Investigations Bureau (RIB) headquarters in Kimihurura, Kigali. The two discussed matters related to pic.twitter.com/HO5nqtzJEM

— DCI KENYA (@DCI_Kenya) July 19, 2022

Kenya: Hamwe muhakorera abajura mu ikoranabuhanga biba za Banki

- Advertisement -

Iyo ubusomye utuje ufite umwanya, usanga ntaho bitaniye na filimi zo muri Holywood.

Muri Nyakanga 2021, mu rukiko Umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo hasohotse umwanzuro wafashwe n’abacamanza uvuga ko abantu 22 bahamijwe ibyaha birimo kwiba Banki y’Abanya Kenya ikorera mu Rwanda yitwa Equity bagomba gufungwa imyaka umunani.

Buri wese kandi agafatanya na bagenzi be kuyishyura miliyoni ebyiri n’ ibihumbi magana cyenda na mirongo icyenda n’ane na magana arindwi na mirongo inani n’ atatu ( 2.994.783 Frw).

Ni umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo (Tribunal de Grande Instance, TGI) No RP/ECON 00002/2020/TGI/GSBO rwaciwe kuwa 30/06/2021.

Urukiko rwabahamije ibyaha bikurikira:

-Kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa,

-Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe,

-Kwiba no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Nyuma guhanishwa gufungwa imyaka umunani no kwishyura Equity Bank amafaranga twavuze haruguru, bategetswe bose kwishyura Equity Bank amafaranga  ibihumbi ijana (100.000 Frw)yatanze ishaka impuguke(System Expert consultation system review), amafaranga y’ ingendo z’abo no kubatunga bakoresheje mu mwaka wa 2019 bihwanye na miliyoni imwe n’ ibihumbi magana inani na makumyabiri na birindwi n’ ijana (1.827.100 Frw).

Bagomba kandi kwishyura iriya Banki  amafaranga y’ itike yakoreshejwe na ziriya mpuguke mu mwaka wa 2020 angana n’amadolari magana atandatu (600 USD), indishyi z’ igihombo bateje Equity Bank zihwanye n’ amafaranga miliyoni mirongo itanu(50.000.000 Frw) n’amafaranga y’ igihembo cya Avoka angana na miliyoni imwe(1.000.000 Frw).

Kumenya uko babikoze birashishikaje(Modus Operandi)…

Mu mpera z’umwaka wa 2019, mu Ukwakira nibwo ubuyobozi bwa Equity Bank bwakiriye amakuru ko hari itsinda ry’abanya Kenya binjiye mu Rwanda barimo uwitwa DEDAN MUCHOKI MURIUKI , bagamije kwiba muri Equity Bank y’ u Rwanda, nyuma yo kwiba Bank zitandukanye zo muri Uganda na Kenya.

Nyuma yo kubona ayo makuru, yahise ibimenyesha Ubugenzacyaha bw’ u Rwanda kugira ngo abo bajura bashakishwe bafatwe.

Abari bafite umugambi wo kwiba mu Rwanda baturutse hanze yarwo, babanje gushakisha abantu batuye mu Rwanda bazafatanya, bityo bakaba bari bakeneye numero zabo za telephone, numero z’ amakonti yabo muri Banki n’ amakarita ya za ATM k’uburyo n’ abadafite ayo makarita ya ATM bakanguriwe kuyaka.

Bavugaga ko bumwe mu buryo bwo kwiba Banki kwari ukubanza kuvana amafaranga kuri konti imwe ugashyirwa ku yindi nyuma akabikuzwa hakoreshejwe ATM cards.

Muri uko gushakisha numero za telephone z’ abazabafasha, habonetse Umunyarwanda uri mu Rwanda witwa Kiiza wemeye kubaha numero ya telephone.

Uyu ‘mukorerabushake’ yari yabanje guha ayo makuru ubugenzacyaha ndetse n’ ubuyobozi bwa EQUITY BANK.

Dedan MUCHOKI MURIUKI  niwe washyikirizwaga inomero.

Bakoreshaga aya makarita ngo bibe abafite amafaranga kuri Equity

Ku itariki ya 23/10/2019, Dedan Muchoki yageze mu Rwanda, ahita ahamagara uwagombaga kumwakira ari we Kiiza, Dedan amubwira ko  yahawe numero ze kugira ngo amufashe, amusaba ko baza guhura nagera mu Mujyi wa Kigali.

Ku mugoroba  bahuriye mu kabari kamwe kari i Remera mu Mujyi wa Kigali; icyo gihe Kiiza yasanze Dedan ari kumwe n’ Abanyarwanda babiri ari bo Seth Kabera na Robert Kagabo.

Bahise bimuka bajya mu kandi kabari kitwa Master Grille bagiye gushaka ibyo kurya.

Bigeze ahagana saa mbili n’igice za nimugoroba, hari abandi bantu  babasanze aho muri Master Grille, ari bo Erickson KINYUA MACHARIA alias Stevo w’ Umunyakenya, na Damaris Njeri KAMAU.

DEDAN yasobanuriye Abanyarwanda bari kumwe icyo gihe ko hazajya hoherezwa amafaranga kuri konti y’ umuntu akayabikuza akoresheje ATM card, nyuma bakayagabana.

Umugabi wari uw’uko bazasigarana 40% naho 60% akajya kwa Boss wabo muri Kenya.

Muri ayo 40% bari gusigarana, 20% yari guhabwa uwatanze konte, andi 20 % agahabwa abo banya Kenya.

Bukeye bwaho ku wa 24/10/2019, Robert na Seth bahuye na Dedan; ubwo  uwitwa Erickson nawe aba araje, ajya mu modoka imwe, naho  Seth na Robert bagenda mu yabo.

Basabye KIIZA kubajyana ahantu bashobora kuganirira, abajyana muri OLYMPIC HOTEL (iba mu Murenge wa Kimironko ugana muri Zindiro).

Barahageze haza Damaris na Sonia babasangayo, bahita bahindura ibyicaro bahita basaba KIIZA ko yabajyana mu mujyi.

Bageze muri Centre ya Kimironko Damaris na mugenzi we barasigara, Kiiza agumana mu modoka na Dedan na Erickson; bamubwira ko Damaris agiye kujyana na ba Robert mu modoka yabo.

Dedan, Kiiza na Erickson bagiye Nyabugogo, bahasanga irindi tsinda  ririmo abantu batanu aribo : Eric DICKSON NJANGI MUTEGI, Godfrey Gathinji GACHIRI, Samuel WACHIRA NYUGUTO, Reuben KIRONGOTHI MWANGI na Steve MAINA Wambuga.

Nyuma bagiye gukora igerageza (testing) ryo kureba ko amafaranga bayakura kuri konti z’abantu bari bateganyije kwiba (victims) agashyirwa kuri konte zo kwibiraho bari bahawe n’abantu batandukanye, ndetse bakaba bashobora no kubikuza ayo mafaranga.

KIIZA, Dedan na Erickson bavuye Nyabugogo mu gihe cya saa cyenda z’amanywa, basubira mu kabari kitwa Master Grille kari i Remera ku Gisimenti, bahura n’itsinda ririmo Robert KAGABO, Seth KABERA na Damaris NJERI, baraganira bisanzwe babwirwa ko bari muri ‘testing’, ko igikorwa kizakorwa bucyeye bwaho.

Ubwo hari kuba ari ku wa Gatanu taliki ya 25/10/2019.

Ku wa 25/10/2019, KIIZA, Dedan Muchoki na Erickson Macharia bazindukiye Nyabugogo guhura na rya tsinda ryari Nyabugogo ngo banoze uburyo bari bukoreshe mu kubikuza amafaranga, bamaze kuvugana, basubiye i Remera Gisimenti bahura na Robert, Seth, Damaris Njeri na Eric NGABITSINZE wari waje muri ibyo bikorwa kuri uwo munsi.

Uwitwa Eric NGABITSINZE wari uje uwo munsi ni we babanje koherezaho amafaranga, ajyana na Erickson kuyabikuza bakoresheje ATM ya Eric NGABITSINZE, bageze ku cyuma biranga bagaruka bavuga ko bidakunze baje gusobanuza.

Barongeye basubira yo ariko Erickson abagira inama yo kwegera ahari icyuma kugira ngo birinde gukora ingendo za hato na hato.

Barahagurutse bose begera icyuma, Eric NGABITSINZE na Erickson basubira ku cyuma abandi baguma mu modoka, cyane ko n’imvura yagwaga, mu kugaruka bavuye ku cyuma ni bwo basanze bagenzi babo bamaze gufatwa n’abagenzacyaha, ariko Eric NGABITSINZE aracika.

Bakimara gufatwa, bavuze ko hari n’irindi tsinda riri Nyabugogo bakorana, na bo barashakishwa barafatwa.

Hari amaso yabacungiraga hafi

Ng’uko uko UWUBUBA ABONWA N’UHAGAZE.

TAGGED:AbajuraEquityfeaturedIkoranabuhangaKenyaRIBRuhungaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mezi Atandatu CIMERWA Yungutse Bwikube Gatanu
Next Article DRC:Inyeshyamba Za ADF Zishe Abantu 10
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?