Ubuhamya Bw’Abahohotewe N’Ingabo za Uganda Mu Bihe By’Amatora

Abo ni abayoboke b’ishyaka National Unity Platform rya Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine baherutse kurekurwa nyuma yo kurangiza hafi iminsi 52 bafungiwe muri kasho za Polisi n’ingabo za Uganda ubwo batabiraga amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka.

Abahaye ubuhamya The Washington Post bavuga ko bamwe muri bo bafashwe kandi bakorerwa iyicarubozo mu minsi ibiri mbere y’uko amatora nyirizina aba. Umwe muri bo ni David Lule.

Yavuze ko hari abasirikare baje baramufata bamwambika umufuka mu mutwe bamushyira mu modoka igitaraganya bamujyana ahantu baramukubita biratinda…

Amaze gukubitwa yajyanywe ahantu hiherereye asabwa gushyira amaso ku rukuta kugira ngo atareba abamukoreraga iyicarubozo,  ndetse aho hantu ahamara igihe kirekire ahaba wenyine.

- Advertisement -

Lule ati: “ Uwazaga kundeba wese ntiyagendaga atankubise ku rugingo ashaka urwo arirwo rwose. Yarangiza akambaza niba ndi uwo muri NUP cyangwa muri People Power.”

Ubuhamya bwatanzwe n’abantu batatu muri benshi bafashwe na Polisi n’ingabo za Uganda mbere y’uko amatora atangira, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo.

Ubuvugizi bw’ingabo za Uganda bwirinze kugira icyo butangariza ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, abajenerali nka  Gen Deo Akiiki na Gen Flavia Byekwaso bakibwiye ko batatanga ibisobanuro kuri buri wese uvuga ko yahohotewe kandi ko buri wese ashobora kujyana ikirego mu nkiko abishatse.

Byekwaso we avuga ko ibivugwa ari ibihuha, ko bidafite ishingiro.

Abagabo batatu batanze ubuhamya ni David Lule, Umaru Kagimu na Me Nicholas Opiyo.

Bwana Kagimu avuga ko yafatiwe muri cybercafé aho afite icyumba bacapiramo impapuro,

Muri icyo cyumba asanzwe ayobora[kuki ari business ye] yari yagiye gucapisha impapuro z’ishyaka NUP kugira ngo azikwize muri bagenzi be.

Umaru Kagimu avuga ko aho bamujyanye yahasanze abandi kandi ngo buri munsi basabwaga gusimbuka babyina kandi basubiramo amagambo agira ati: ‘Sinzasubira mu muhanda’.

Perezida Museveni aherutse kwemerera abatuye Uganda ko hari umutwe wihariye yahaye inshingano zo gukuraho abantu batezaga rwaserera mu baturage.

Umwe mu bavuga ko bakorewe iyicarubozo

Yavuze ko uriya mutwe wari ugizwe n’abantu bahoze barwanya inyeshyamba zo muri Somalia.

Uriya mutwe wari igizwe n’abantu bagera kuri 177.

Lule na Kagimu bavuga ko babajyanye mu nzu zikoreshwa n’Urwego rw’iperereza rya gisirikare ryitwa  Chieftaincy of Military Intelligence riyoborwa na Gen Abel Kandiho.

Nicholas Opiyo usanzwe ari umunyamategeko nawe yigeze gutabwa muri yombi mbere gato y’uko amatora nyirizina aba, ariko aza kurekurwa nyuma y’igitutu cy’amahanga.

Icyerekana ko ubutegetsi bwa Museveni bwari bufite umugambi wo gucecekesha abo muri National Unity Platform ni uko nyuma y’amatora, umuyobozi wayo Bwana Kyagulanyi nawe yafungiwe iwe, abuzwa kuhasohoka ndetse na Ambasaderi wa USA washatse kumusura ntiyabyemerewe.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda yabaye tariki 14, Mutarama, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version