Mu gihe abatuye Kenya bitegura gutora Umukuru w’Igihugu, ubu umwuka wa politiki watangiye gushyuha.
Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto ubwo yiyamamazaga yabwiye abamushyigikiye ko arakazwa n’uko Perezida Kenyatta amuteranya n’abaturage, aho kugira ngo amutere ingabo mu bitugu.
Mu matora yo muri 2007 William Ruto yashyigikiye Raila Odinga bakora ihuriro hagamijwe kuzashyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi.
The Nation yanditse Ruto yavuze ko kumushyigikira byatumye Odinga aba Minisitiri w’Intebe, yongera ho ariya matora yakurikiwe n’imidugararo yatumye atumizwa mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ashinjwa uruhare muri byo.
Ati:“ Ikibabaje ni uko ubwo nari ndi yo atigeze[Odinga] ansura cyangwa ngo agire icyo avuga cyo kumvuganira.”
Yongeyeho ko ubwo yagarukaga avuye i La Hague yahisemo guhuza imbaraga na Uhuru Kenyatta bakora ihuriro ryatumye batsinda amatora, bayobora Kenya.
Bwana William Ruto yavuze ko no muri 2017 yashyigikiye Uhuru ndetse ko n’igihe ibyavuye mu matora byangwaga, bongeye baratsinda ubwo yasubirwagamo.
Kuri we asanga kuba Kenyatta atamushyigikira muri ibi bihe ari ukumuhemukira.
Avuga ko ababazwa n’uko aho kumufasha kugira ngo bakomeze mu murongo bahoranye, ahubwo amwangisha abaturage.
Ku ruhande rwe, avuga ko yongeye gutorwa yazafasha abacuruzi baciriritse kongera ubucuruzi bwabo binyuze mu kubaha igishoro gifatika kizava mu kigega yise National Government Constituency Development Fund.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya azaba muri 2022.