Uko Ubukungu Bw’u Rwanda Buzaba Buhagaze Mu Myaka Ine

Ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda uko ingengo y’imari y’uyu mwaka, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa yabamenyesheje uko igenamigambi ry’u Rwanda riteganya ingengo y’imari mu myaka ine iri imbere.

Mu mwaka wa 2028 niho ijanisha ryayo rizagabanuka kuko rizaba ari 7.0% mu gihe indi yose rizaba rirenze iryo.

Murangwa yabwiye Inteko ko 7.1% ari ryo janisha riteganyijwe mu mwaka wa 2025, 7.5% mu mwaka wa 2026, 7.4% mu mwaka wa 2027 na 7.% mu mwaka wa 2028.

Murangwa avuga ko u Rwanda rushaka ko imishinga minini rwihaye irangira.

Muri rusange ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho 21% ugereranyije n’uko byari biteganyijwe.

- Kwmamaza -

Ubu ni Miliyari Frw 7,320 mu gihe iy’umwaka wa 2024 yari Miliyari Frw 5.690.

U Rwanda rurashaka ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kurangiza imishinga minini rwihaye irimo kurangiza kubaka ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Bugesera, hakubakwa n’ibindi bikorwaremezo bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri Miliyari Frw 4,283.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga n’ ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari Frw 2,749.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto