I New Delhi mu Murwa mukuru w’Ubuhinde no muri Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan haraganirwa intambara ikomeye ishobora kurota hagati y’ibihugu byombi niba nta rutangira ibayeho.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan witwa Shehbaz Sharif avuga ko igihugu cye kihimuye ku gitero Ubuhinde buherutse kukigabaho binyuze mu guhanura indege zabwo, icyakora i New Delhi barabihakana.
Pakistan ivuga ko yabikoze yihimura ku gitero Ubuhinde bwayigabyeho mu masaha yatambutse bigahitana abantu bayo 31 abandi 57 barakomereka mu gitero cyagabwe ahitwa Kashmir.
Ubuhinde nabwo buvuga ko abaturage babwo 15 bishwe n’igitero cya Pakistan cyagabwe ku butaka bwayo ku gice cya Kashmir.
Buvuga ko bwagabye igitero kuri Pakistan bwihimura ku bisasu iki gihugu cyarashe bikica ba mukerarugendo b’Abahinde bari basuye ahitwa Pahalgam muri Mata, ibintu Islamabad ihakana.
Intambara hagati y’ibi bihugu ishingiye ku ngingo y’uko byose bivuga ko Intara ya Kashmir ari iyabyo kandi mu buryo bwuzuye
Kashmir ni agace kaba mu Mujyaruguru yo hejuru cyane mu Buhinde.
Rwagati mu Kinyejana cya 19, Kashmir yari ikibaya kinini cyagabanyaga Imisozi miremire ya Himalaya n’indi ya Pir Panjal.
Uko iminsi yatambukaga ni uko aho hantu hagutse hafatanya ibice by’Ubuhinde bya Jammu na Kashmir n’ibice bya Pakistan biri ahitwa Azad Kashmir na Gilgit-Baltistan hakiyongeraho n’igice cy’Ubuhinde kiri ahitwa Aksai Chin n’ahitwa Trans-Karakoram Tract.
Muri iki gihe bivugwa ko igice kinini cya Kashmir kiyoborwa n’Ubuhinde naho 1/3 kikaba mu buyobozi bwa Pakistan.
Itangazamakuru ryabyinjiyemo…
Ibinyamazakuru ryo muri ibi bihugu byombi biri kwandika bisa n’ibifana uruhande rwa buri gihugu.
Muri Pakistan banditse ko ibyo ingabo z’igihugu cyabo zakoze neza mu kwihimura kubyo Abahinde babakoreye.
Ikinyamakuru Pakistan Observer kivuga ko ingabo zabo ari intwari kubera ko zagereye umwanzi mu kebo yazigereyemo.
Mu Buhinde hari ikinyamakuru gikunzwe n’abaturage bize kitwa Hindustan Times nacyo kuri uyu wa Gatatu cyashimye ubutwari bw’ingabo.
The Daily Times cyo muri Pakistan nacyo kivuga ko abagaba bakuru b’ingabo z’iki gihugu bagize neza ubwo bemereraga ingabo kwivuna umwanzi.
The Economic Times cyo mu Buhinde kivuga ko kurasa kuri Pakistan ari ukwihimura ku bitero byayo byasenye ibikorwaremezo byinshi kandi bigasiga bikuye abaturage benshi umutima.