Ubukangurambaga Bwo Kwirinda Ibyaha Bwageze No Muri Gakenke

Mu rwego rwo kuburira abantu ku byaha bibugarije, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi, rwaraye ruganirije abanyeshuri bo mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Gakenke.

Abo banyeshuri biga mu kigo kitwa Ecole Sécondaire Nyarutovu.

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha wari uyoboye biriya biganiro witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye abanyeshuri bo muri kiriya kigo n’abarezi babo ko bimwe mu byaha byugarije urubyiruko ari iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( harimo no gusambanya abana), gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibishamikiyeho.

Jean Claude Ntirenganya aha abanyeshuri inama z’ibyo bagomba kwirinda

Yabasabye kwirinda ababashuka babizeza ibitangaza.

- Advertisement -

Ibyo yita ibitangaza ni akazi, kubishyurira amashuri n’ibindi byatuma bacuruzwa.

Abanyeshuri baje kumva inama za RIB

Ku byerekeye gucuruza abantu, Perezida Paul Kagame aherutse kubikomozaho ubwo yaganiraga n’abagize Inteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo cyo gucuruza Abanyarwanda gihanganyikishije, avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko abacuruzwa bagenda nta muntu ubizi, ahubwo inzego z’umutekano n’ububanyi n’amahanga z’u Rwanda zikazabibwirwa nyuma zitabazwa ngo zifashe abo bantu kugaruka mu Rwanda.

Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha Jean Claude Ntirenganya yasabye abanyeshuri b’i Nemba kuzirikana ko iyo umuntu yirinze ibyaha, bimugirira akamaro we n’abe ndetse n’igihugu kigatekana.

Ati: “ Mwirinde ibyaha kugira ngo bitazabangiriza ejo hazaza. Nimwe mbaraga igihugu gifite.”

Mbere y’uko abakozi ba RIB bajya mu Karere ka Gakenke, bari babanje kujya mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba.

Abana benshi ntibazi ko ku myaka 14 umuntu aba ashobora gukurikiranwa mu mategeko
Intego ni uko abanyeshuri bakura bazi ko hari ibyo batagomba gukinisha kuko bigize ibyaha

Intara y’i Burasirazuba iza ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ibyaha byinshi ariko Akarere ka mbere kabarurwamo ibyaha ni Gasabo.

Mu mwaka wa 2021 ubwo uru rwego rwakoraga ubukangurambaga nk’ubu, Umunyamabanga warwo wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo yabwiye abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali ko bagomba kuzirikana ko umuntu wese ufite cyangwa urengeje imyaka 14 y’amavuko ashobora gufungwa.

Kubera iyo mpamvu rero, Kalihangabo yasabye bariya banyeshuri kwirinda ibyaha.

Umwe muri abo bana yari amubajije niba n’umwana ufite imyaka 16 y’amavuko aramutse aateye inda undi abihanirwa, asubizwa ko bishoboka kuko amategeko abiteganya ariko ko adahanwa nk’umuntu mukuru.

Kalihangabo yabwiye abanyeshuri biga muri kiriya kigo ko iyo umukobwa cyangwa umusore utarageza ikigero cyo kubaka urugo haba mu bukure no mu bukungu aba agomba kwirinda gutera cyangwa guterwa inda kuko iyo abikoze bigira ingaruka nini kuri ejo he hazaza.

Yavuze ko kuba aba akiri muto, biba bivuze ko nawe adashoboye kwirera, agikeneye kurerwa.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB Madamu Isabelle Kalihangabo aganiriza abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali

Undi munyeshuri yabajije Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB icyo amategeko ateganya iyo umwana atewe inda na mwene wabo urugero nka musaza we cyangwa mubyara, amusubiza ko icy’ingenzi uko iyo bibaye ikiba kigomba gukorwa ari ukubimenyesha abashinzwe umutekano cyangwa abandi bayobozi kugira ngo bikurikiranwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version